Abasifuzi nyarwanda bakomeje kugera ahatagerwa n'amakipe nyarwanda

Abasifuzi nyarwanda bakomeje kugera ahatagerwa n'amakipe nyarwanda

 Jan 25, 2023 - 13:40

Abasifuzi b'abanyarwanda bayobowe na Uwikunda Samuel bagiye kuba abanyarwanda ba mbere basifuye mu mikino y'amatsinda y'imikino ya CAF Champions League, mu gihe amakipe yo mu Rwanda yo akomeje inzozi zo kwitabira.

Nyuma y'igihe kitari gito abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bahorana agahinda baterwa n'amakipe bakunda atagera ku rwego bifuza, abasifuzi bo ntibasiba kujya gusifurira andi makipe aba yageze aho abanyarwanda bifuzaga.

Iyo uvuze Igikombe cy'isi abanyarwanda batanarota kujyamo ntiwibagirwa ko mu giheruka kubera muri Qatar Salima Mukansanga yariyo, ndetse yewe aherutse no mu gikombe cy'Afurika giherutse kubera muri Cameroon kegukanwe na Senegal.

Usibye Salima kandi abasifuzi babiri b'abanyarwanda aribo Samuel Uwikunda na Mutuyimana Dieudonne ubu bari mu kazi muri Algeria ahari kubera CHAN Amavubi yabujijwe na Ethiopia kwitabira.

Usibye aho kandi hagiye hagaragara abasifuzi batandukanye b'abanyarwanda bagiye basifura imikino itandukanye ya CAF Confederation Cup, ariko kuri iyi nshuro noneho bisumbuyeho bagirirwa ikizere cyo kuyobora umukino w'amatsinda muri CAF Champions League.

Ibi bibaye nyuma y'uko CAF igiriye ikizere abanyarwanda cyo gusifura umukino wa CAF Champions League uzahuza Coton Sport yo muri Cameroun na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ziri kumwe mu itsinda B.

Aba ni Uwikunda Samuel usifura hagati mh kibuga akaba ubu ari muri Algeria mu mikino ya CHAN, akaba azafatanya na Mutuyimana Dieudonne nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro nawe bari kumwe muri Algeria, Karangwa Justin akazaba ari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro mu gihe umusifuzi wa 4 azaba ari Ruzindana Nsoro.

Uyu mukino uzabera kuri Garoua-Omnisports yo muri Cameroun tariki 17 Gashyantare 2023, aba basifuzi bane bakaba banditse amateka yo kuba aribo banyarwanda ba mbere basifuye umukino w'amatsinda muri CAF Champions League.

Samuel Uwikunda niwe uzaba asifura hagati