Abanya-Uganda baba bavumbuye agakino Spice Diana arimo na Sheebah Karungi?

Abanya-Uganda baba bavumbuye agakino Spice Diana arimo na Sheebah Karungi?

 May 24, 2024 - 11:09

Nyuma y'uko umuhanzikazi Spice Diana yongeye kwatsa umuriro kuri mugenzi we Sheebah Karungi abinyujije mu ndirimbo aherutse gushyira hanze, abakurikiranira hafi imyidagaduro batangiye kubakeka amababa.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko Sheebah Karungi adacana uwaka na Cindy Sanyu aho wasangaga buri umwe ashaka kwiyita umwamikazi w'umuziki wa Uganda, ndetse ibi byaje gutuma babategurira igitaramo ngo bahangane (Battle) ariko rubura gica, gusa nyuma bakomeza kujya baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse ugasanga Cindy avuga ko Sheebah nta mpano agira ahubwo byose ari ukubera amafaranga.

Intandaro y'amakimbirane ari hagati ya Sheebah Karungi na Spice Diana yo yatangiye ubwo bari bahuriye mu gitaramo ahazwi nka Rugogo Criket, icyo gihe Sheebah wari wabanje ku rubyiniro mbere ya Spice Diana yaje kurangiza kuririmba agiye kuva ku rubyiniro avuga ko nta wundi muhanzikazi uhamye uza ku rubyiniro nyuma ye, nyamara Spice Diana ari we wari ugiye gukurikiraho.

Kuva icyo gihe byabaye nk'aho yari ashoje intambara hagati yabo kuko hatangiye kujya havugwa uruntu runtu hagati yabo. Nyuma nibwo Spice Diana yatangiye kujya yiyunga kuri Cindy bakavuga ko Sheebah Karungi nta mpano agira n'ibindi bigamije kumwibasira. Mu mwaka wa 2023, aba bombi na bo bashatse kubategurira igitaramo bahanganiramo imbere y'abafana (Battle) ariko Spice Diana abyamaganira kure avuga ko adashobora guhangana n'abanebwe.

Nyuma y'uko Sheebah ashyize hanze indirimbo yise 'Sipimika' aho yagarukaga kuri Spice Diana ariko ntiyerure ko ari we, kuri ubu Spice na we yashyize hanze indi ndirimbo yise 'Twookya' ndetse we ahita yerurira abantu ko yabwiraga Sheebah.

Muri iyi ndirimbo yagarukaga ku buzima bwa Sheebah amucyurira ko nta muryango agira, agaruka ku mateka ye ashaririye yagiye anyuramo, kuba avuga ibintu ntabishyire mu bikorwa n'ibindi.

Nubwo ibi biri kuba, abakurikiranira hafi imyidagaduro bo muri Uganda bo ntibahamya ko aba bagore bafitanye amakimbirane hagati yabo, ahubwo ari amayeri bari gukoresha kugira ngo bacuruze ibihangano byabo.