Abakinnyi n'abatoza ba APR FC bahawe gasopo

Abakinnyi n'abatoza ba APR FC bahawe gasopo

 Apr 18, 2023 - 02:40

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwaganirije abakinnyi bayo babagaragariza ko batishimiye uko bari kwitwara muri iyi minsi, ndetse babwirwa ko badahinduye no gusezererwa bishoboka.

Kuri uyu wa mbere nibwo umuyobozi mukuru wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi n'abatoza b'ikipe ya APR FC, aho bagiranye ikiganiro cyabereye ku kicaro cy'iyi kipe kiri Kimihurura.

Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye aba bakinnyo ko ubuyobozi bwabo butishimiye na gato uko iyi kipe iri kwitwara muri iyi minsi, bakaba bari gutuma batekereza ko babibeshyeho kandi ari abakinnyi beza.

Ati:"Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire n'imyitwarire ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye.

"Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye. Murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho."

Lt Gen Mubarakh Muganga aganiriza abakinnyi

Uyu muyobozi wa APR FC kandi yakomeje yibutsa abakinnyi bahari uyu munsi ko benshi baje nyuma y'uko iyi kipe yari imaze gusezerera abakinnyi 17 kubera kutitwara neza, bivuze ko n'abahari ubu badahinduye ngo bitware neza bashobora gusezererwa.

Yakomeje agira ati:"Ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk’uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose"

Lt Gen Mubarakh Muganga Yasoje agira inama bamwe mu bakinnyi asaba kwisubiraho bagakora akazi neza. Nanone, aboneraho gushima benshi bakorana umurava n’ abazamuye urwego rwabo, abasaba gukomeza intego.

Mu gihe hasigaye imikino itanu ngo shampiyona ya 2022-2023 irangire, APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona aho inganya na Kiyovu Sports amanota 53 ariko ikaba iyirusha ibitego umunani izigamye.

Iyi kipe n'ubwo iherutse kunganya na Gasogi United ubusa ku busa bigatuma Kiyovu Sports ibahumekera mu mugongo, gusa yari imaze imikinp itanu nta n'umwe inganya cyangwa ngo itsindwe itsinda gusa.

APR FC ikomeje kugorwa no gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka bitewe n'amakosa yakoze mu gice cya mbere cya shampiyona aho yanganyije imikino myinshi, hakabamo n'iyo yagiye itsindwa.

Muri icyo gihe nibwo APR FC yahuye n'ibibazo ubwo yarimo irwana n'ibibazo bya Adil Erradi Mohamed watandukanye n'iyi kipe, ndetse n'ubu ibye n'iyi kipe bikaba bitarashyirwaho akadomo.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2023 ubwo izaba ikina na Police FC, ukaba ari undi mukino abakunzi ba Kiyovu Sports na Rayon Sports bateze APR FC, kuko ikipe ya Police FC ari imwe mu makipe ari kwitwara neza mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Abakinnyi bose bari bahari

Abatoza nabo bari bahari

Kapiteni Manishimwe Djabel avugira bagenzi be