World Cup 2022:Maroc yakoze amateka isezerera Portugal ya Cristiano Ronaldo na bagenzi be bataha mu marira

World Cup 2022:Maroc yakoze amateka isezerera Portugal ya Cristiano Ronaldo na bagenzi be bataha mu marira

 Dec 10, 2022 - 14:37

Ikipe y'igihugu ya Maroc yasezereye Portugal ya Cristiano Ronaldo muri kimwe cya kane ihita ikatisha itike ya kimwe cya kabiri mu gikombe cy'isi cya 2022.

Ni umukino wa kimwe cya kane mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar wabereye kuri Al Thumama Stadium i Doha, ukaba wasifuwe n'umunya-Argentine Facundo Tello.

Wari umukino wa kabiri Cristiano Ronaldo atabanza mu kibuga dore ko no muri kimwe cya kane yasimbuwe na Goncalo Ramos wanatsinzemo ibitego bitatu, no kuri uyu munsi Goncalo Ramos yari yahawe umwanya.

Nk'uko byari byitezwe Portugal yagombaga gutangira irusha abanya-Maroc guhererekanya umupira ariko igihe Maroc yafataga umupira, abakinnyi bayo bahererekanyaga umupira nta gihunga ndetse bakarema uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Diogo Costa.

Rutahizamu Youssef En-Nesyri wari ufite ishyaka ryinshi cyane muri uyu mukino yabanje guhusha ibitego bibiri mu minota 40 ya mbere, maze ku munota wa 42 Yahia Attiyat Allah ahindura umupira mwiza Youssef En-Nesyri awutanga umuzamu awushyira mu izamu n'umutwe.

Youssef En-Nesyri niwe watsindiye Maroc

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Maroc iyoboye uwo mukino kubera icyo gitego kimwe, maze bavuye kuruhuka umutoza Fernando Santos wa Portugal atangira gukora impinduka ashaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 51 Santos yakuyemo Raphael Guerreiro na Ruben Neves, ashyira Joao Cancelo na Cristiano Ronaldo mu kibuga ubundi ikipe itangira kotsa igitutu izamu rya Yassin Bono ariko igitego kirabura.

Nanone ku munota wa 69 Santos yakuyemo Otavio na Goncalo Ramos ashyiramo Vitinha na Rafael Leao wagoye abanya-Maroc cyane ariko bikomeza kwanga.

Impinduka ya nyuma Fernando Santos yakoze ni gukuramo Diogo Dalot agashyiramo Ricardo Horta ku munota wa 79, mu gihe Regragui wa Maroc we yakoraga impinduka zo kurinda igitego yari yabonye.

Iminota 90 y'umukino yarinze irangira Portugal itabashije kubona igitego cyo kwishyura, ndetse hongerwaho iminota umunani ariko Maroc irangiza iwutsinze yerekeza muri kimwe cya kabiri.

Muri kimwe cya kabiri ikipe y'igihugu ya Maroc izahura n'ikipe iratsinda hagati y'Ubwongereza n'Ubufaransa zirakina saa 21:00. Maroc kandi yakoze amateka yo kuba ariyo kipe ya mbere yo muri Africa ibashije kugera muri kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'isi.

Cristiano Ronaldo yasohotse mu kibuga mu marira

Byari ibyishimo ku banya-Maroc