Icyamamare mu muziki wa Nigeria mu njyana ya Afrobeats Ayodeji Balogun amazina nyakuri ya Wizkid, yatangaje ko kuri ubu ari bwo urugendo rwe rwa muzika rutangiye, kuko ngo nta kintu gihambaye yari yakora mu ruganda rwa muzika.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na "BBC Radio 1Xtra" yavuze ko nta kintu gihambaye yakoze yakita nk'ibigwi mu ruganda rwa muzika, uretse ngo kuba hari ibihembo bimwe yahawe, akagira indirimbo zumvishwe cyane ku mbuga zicuruza umuziki ndetse no kuba indirimbo ze zarayoboye intonde zitandukanye.
Umuhanzi Wizkid aremeza ko ubu ari bwo agitangira umuziki
Ati " Urugendo ubu nibwo rutangiye kuri Wizkid. Ntabwo nge ubwa nge jya nibona nk'umuntu ufite ibigwi bihambaye nagezeho. Kuri nge, umuziki n'ikintu cy'ibihe byose."
Nubwo Wizkid yavuze ko nta kintu gihambaye yakoze mu muziki, ariko kandi, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rasange, dore ko guhera mu 2001 yatangira umuziki, yageze ku bigwi bitarakorwa n'undi muhanzi.
Wizkid aremeza ko nta bikorwa bihambaye yagezeho mu buhanzi bwe, bityo ko agitangira
Wizkid ari mu bahanzi bamaze kumvwa inshuro nyinshi ku mbuga zicuruza umuziki muri Afurika ndetse kandi ari no ku mwanya wa Kabiri mu bahanzi bakurikirwa cyane muri Nigeria ku rubuga rwa Instagram n'abantu miliyoni 18.4 inyuma ya Davido na miliyoni 29.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko Wizkid yahatanye mu bihembo bya Grammy Awards ndetse no mu bindi birimo BET awards ndetse n'ibindi bikomeye ku Isi. Ni mu gihe mu mwaka washize, byagaragazwaga ko yibitseho asaga miliyoni 45 z'amadorari.

Wizkid umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria
