Video: Mfite umubabaro ntigeze numva mu buzima-Wizkid asezera nyina

Video: Mfite umubabaro ntigeze numva mu buzima-Wizkid asezera nyina

 Oct 13, 2023 - 16:19

Wizkid yafashwe n'ikiniga ubwo yasezeraga nyina uheruka gutabaruka mu muhango wo kumusezera bwa nyuma.

Ku wa 18 Kanama 2023 nibwo hasakaye inkuru y'incamugongo mu myigagaduro y'abatuye isi ubwo byamenyekanaga ko Jane Dolapo Balogun nyina w'umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria ko yitabye imana aguye i London mu Bongereza.

Nyuma yuko uyu mubyeyi yitabye Imana, abantu banyuranye mu isi boherereje ubutumwa bw'akababaro uyu muririmbyi wa "Essence", dore ko muri iki gihe cyose cyari gishize atigeze agaragara mu ruhame, uretse inshuro imwe yagaragaye i London.

Umubyeyi wa Wizkid bamusezeyeho bwa nyuma

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, nibwo uyu nyina wa Wizikd yasezeweho bwa nyuma mu mugi wa Lagos, aho uyu muhanzi yavuze ijambo ririmo agahinda kenshi n'amarangamutima menshi. Mu ijambo rye, akaba yavuze ko ari kunyura mu buribwe atigeze yumva mu kindi gihe cy'ubuzima amaze.

Wizkid mu jambo yagejeje ku bari baje kwifatanya nabo gusezera umubyeyi wabo, yagize ati " Umubabaro mfite uri gucengera muri ngewe, kandi ndi gushavura cyane muri nge. Umubabaro uri indani muri nge, nta kindi gihe nigeze nwumva mu buzima bwange. Nibuze mu by'ukuri. Ariko ndasenga Imana kugira ngo izakomeze buri umwe muri twe."

Nyina wa Wizkid yasezeweho bwa nyuma

Magingo aya, abantu banyuranye bakomeje kumwoherereza ubutumwa bumukoze, ari nako bahererekanya amashusho yo ku munsi wo gusezera kuri uyu mubyeyi we ndetse n'iri jambo yavuze rikomeje gukora ku mitima ya benshi.