Umushyikirano 2024: Ikibazo cy'imodoka mu Mujyi wa Kigali cyongewe kuvugutirwa umuti

Umushyikirano 2024: Ikibazo cy'imodoka mu Mujyi wa Kigali cyongewe kuvugutirwa umuti

 Jan 23, 2024 - 14:43

Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko ikibazo cy'imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali kigiye kuvugutirwa umuti burundu.

Mu gihe ikibazo cy'imodoka gikomeje kuba ingutu mu Rwanda by'umwihariko mu mugi wa Kigali, mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yateranye none ku nshuro ya 19, cyongeye kugarukwaho na Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard. 

Minisitiri yatangaje ko mu rwego rwo gukemura burundu iki kibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, hari bisi 140 zizagurwa ziyongera kuri 200 zamaze kugurwa.

Muri izo 200, hari 100 ziherutse gushyirwa mu mihanda y'i Kigali mu gihe izindi 100 zitegerejwe muri Gashyantare uyu mwaka. 

Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko ikibazo cy'imodoka rusange mu Mujyi Kigali kigiye kuvugutirwa umuti 

Ati “Umubare nyawo tuzagura wa bisi zizagera kuri 340. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, izakomeza no mu ntara.”

Iki kibazo cy'imodoka mu Mujyi wa Kigali, mu mushyikirano uheruka muri Gashyantare 2023, nabwo cyikaba cyari cyagarutsweho, aho nabwo abagenderera uyu mugi bari bijejwe kubona izindi modoka mu muhanda. 

Inama Nkuru y'Igihugu y'Umushyikirano, ikaba iramara iminsi ibiri muri Kigali Convention Center guhera none tariki ya 23-24 Mutarama 2024. Perezida wa Repubulika akaba azabana n'Abanyarwanda muri iyi minsi yose. Uyu munsi Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guteta mu byo bakora. 

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano 

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bateraniye muri Kigali Convention Center