Ukraine ntizagira amahoro tutaragera ku ntego zacu- Perezida Vladimir Putin

Ukraine ntizagira amahoro tutaragera ku ntego zacu- Perezida Vladimir Putin

 Dec 14, 2023 - 14:56

Ku nshuro ya mbere guhera intambara y'u Burusiya na Ukraine yatangira, Perezida Vladimir Putin yatumije ikiganiro n'abanyamakuru, yongera agaruka ku ntego zabo mu ntambara n'aho intambara igeze, ibyateye Uburengerazuba bw'Isi ihungabana.

Perezida Vladimir Putin yabwiye Abarusiya ko Ukraine itazigera na rimwe ibona amahoro mu gihe u Burusiya butaragera ku ntego zabwo. Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku nshuro ya mbere guhera intambara yabo na Ukraine yatangira ku wa 24 Gashyantare 2022.

Uyu mutegetsi akaba yashimangiye ko ubusugire bw'u Burusiya ari ikintu cy'ingenzi ku ruta ibindi byose. Ati " Kubaho ku Igihugu cyacu nta busugire gifite, ibyo ntibishoboka, kandi ntibizigera bibaho."

Akaba yanavuze ko Uburengerazuba bwagerageje kubapfukamisha mu bihano by'ubukungu, ariko ko byabananiye, none ngo ubu ubukungu bwabo buhagaze bwuma.

Perezida Vladimir Putin aravuga ko ibihano by'ubukungu by'Uburengetazuba byafashe ubusa

Perezida Vladimir Putin, akaba yavuze ko muri Ukraine hariyo ingabo z'Abarusiya 617,000 aho avuga ko bari kurwanira Igihugu cyabo no kurinda ubutaka bw'abakurambere.

Ati "Ukraine izabona amahoro, ari uko twageze ku ntego zacu, kandi izo ntego ntabwo zigeze zihinduka. Intego zacu; ni Ukwirukana abanazi, kubambura intwaro, ndetse no kuba Ukraine itagira aho ibogamira."

Utetse ingabo 617,000 ziri kurwana muri muri Ukraine, ariko kandi, abandi basore n'inkumi 300,000 umwaka washize nabo binjiye mu gisirikare cy'u Burusiya, mu gihe abandi basirikare b'abakorerabushake barenga 486,000 nabo basinyanye amasezerano na Minisiteri y'ingabo.

Perezida Vladimir Putin aravuga ko Ukraine itazagira amahoro Abarusiya bataragera ku ntego zabo 

Hagati aho, ubutasi bwa USA buheruka gutangaza ko ingabo z'Abarusiya zishwe nizakomeretse muri Ukraine zirenga 315,000, mu gihe Perezida Putin yirinze kugaragaza abasirikare be baba bamaze kugwa ku rugamba aho muri Ukraine. 

Perezida Putin ubwo yavugaga uko byifashe ku mirongo y'imbere ku rugamba, akaba yahamije ko ingabo zabo zabo ziri hejuru y'iza Ukraine, gusa avuga ko Ukraine yateye intambwe nkeya. Akaba avuga ko u Burusiya kuri ubu bugambiriye ibice byo mu burasirazuba mu ntara ya Luhansk mu migi ya Mariinka na Avdiivka.

Ku nshuro ya mbere intambara yatangira muri Ukraine Perezida Putin yakoze ikiganiro n'abanyamakuru