Kwibuka 28: Davis D aherekejwe n’umuryango basuye urwibutso rwa Kigali -AMAFOTO

Kwibuka 28: Davis D aherekejwe n’umuryango basuye urwibutso rwa Kigali -AMAFOTO

 Apr 13, 2022 - 13:30

Mu gihe u Rwanda n’Isi basoje icyumweru cyahariwe icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariko hakaba hakomeje iminsi 100 yo kwibuka aba bazize uko bavutse, Davis D aherekejwe n’umuryango yasuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira imibiri y’Abatutsi ishyinguwemo.

Davis D yiyongereye ku bahanzi benshi bagaragaje guha icyubahiro abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Davis D yabikoze nyuma y’uko abandi bahanzi barimo Bull Dogg, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, Ish Kevin, Papa Cyangwe n’abandi bari basuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bakunamira imibiri isaga ibihumbi 200 ishyinguweyo.

Davis D abinyujije ku rukuta rwa Instagram yasangije abamukurikira amateka  y’abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, afata mu mugongo ababuze ababo kandi atanga icyifuzo abona cyagirira akamaro u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange. 

Davis D yagize ati “Ubu , imyaka 28 irashize ariko turacyumva ububabare bw’imiryango yacu, abavandimwe n’ishuti twabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ibihe byabo n’amasura yabo biracyari mu mitima yacu, ntituzigera tubibagirwa.

Nubwo amateka yacu yaba ateye agahinda, twe intwari zitarapfa dukeneye kugira icyo duhindura mu kubaka igihugu cyacu, tugaharanira kwihanganira no gukomeza kubiba imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge. Reka dukomeze kwiga, reka dukomeze kuba impinduka dukeneye, dukomeze gukundana kandi dukomeze kubabarirana.

URUMURI RW'ICYIZERE

imyaka 28 irashize ariko ibikomere biracyari bishya tuzahora twibuka genoside yakorewe abatutsi tunaharanira ko itazasubira ukundi uruhare rwange nkumuhanzi nukwigisha amateka yukuri amahanga kugirango urubyiruko rumenye ibyabaye Ntibitazasubire ukundi #neveragain”.

Icyishaka David wamamaye mu muziki nka Davis yasuye uru rwibutso aherekejwe n'abo mu muryango barimo mushiki we witwa Umwali Uwase Deborah  na Se umubyara uzwi nka Bukuru Damascene.

Davis D kandi asuye urwibutso rwa Kigali nyuma y'abahanzi bagenzi be barimo Bull Dog , B Threy , Bushali , Gabiro Guitar , Ish Kevin n'abandi. 

Si abo gusa kuko n'abanyamakuru b'imyidagaduro barimo Irene Murindahabi , Nyarwaya Innocent (Yago) n'abandi nabo bagendereye uru rwibutso.

IMG_9744.jpeg

IMG_9745.jpeg

IMG_9746.jpeg