U Rwanda rwatsinze Sudan mu mukino wa gicuti wasojwe n'imigeri

U Rwanda rwatsinze Sudan mu mukino wa gicuti wasojwe n'imigeri

 Nov 19, 2022 - 14:40

Ikipe y'igihugu Amavubi yatsinze Sudan mu mukino wa kabiri wa gicuti, mu mukino warangiye mu mvururu hafi gufatana mu mashingu.

Wari umukino wo kwishyura wa gicuti hagati y'ikipe y'igihugu Amavubi y'u Rwanda n'iya Sudan, ukaba wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y'ubanza wahabereye ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022.

Abakinnyi Amavubi yabanje mu kibuga kuri uyu munsi

Amatsiko yari menshi ku banyarwanda bari bagiye kureba rutahizamu Gerard Bi Gohou bwa mbere akinira mu Rwanda ndetse hakaba harimo n'abandi bakinnyi bakiri bashya nka Glen Habimana na Hakim Sahabo.

Umutoza Carlos Alós wari umaze gutoza imikino isaga itandatu kuva yatangira gutoza Amavubi ariko ataratsinda umukino n'umwe, nawe yashakaga intsinzi ye ya mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Amavubi yabonye igitego ku munota wa 21 gitsinzwe na rutahizamu Gerard Bi Goau Gohou ku mupira yari ahawe na Tuyisenge Arsene ysanzwe akinira Rayon Sports.

Nyuma y'iki gitego Amavubi yakomeje gukina umukino mwiza urangwa no kubaka bya hato na hato ariko batinda bajya kuruhuka nta kindi gitego babonye, ndetse na Sudan idashoboye kwishyura igitego yatsinzwe.

Mu gice cya kabiri Amavubi yakomeje kugerageza ngo arebe ko yabona igitego cya kabiri, ndetse Gerard atera unupira wari uvuye muri Koruneri ariko myugariro wa Sudan awukuzamo akaboko umusifuzi ntiyatanga penariti.

Sudan nayo yakomeje gukina yirinda kwinjizwa ikindi gitego ndetse ikanyuzamo igasatira izamu ry'Amavubi, ariko ubwugarizi bwari buyobowe na Mutsinzi Ange bukomeza kubyitwaramo neza.

Iminota 90 yashize umusifuzi yongeraho indi itatu nayo irinda irangira nta kipe ibashije kuyibyaza umusaruro.

Ubwo umusifuzi yari asoje umukino nibwo hadutse imvururu zivuye kuri Hakizimana Muhadjir wateye umugeri umukinnyi wa Sudan Fadiga, wari umukoreye ikosa umukino urimo urangira.

Aha abakinnyi ba Sudan bahise basatira Muhadhir bashaka kumukubita ndetse bibyara imirwano ikaze aho n'abashinzwe umutekano bahise binjira mu kibuga ngo bahoshe iyo mirwano ikaze yarimo itutumba hagati y'impande zombi.

Ku bw'amahirwe byaje kugenda neza birangira amakipe yombi asohotse mu kibuga ntabahakomerekeye bikomeye, gusa impungenge zihari n'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi 'FIFA' yabyinjiramo hakaba hatangwa ibihano bikomeye.

Gohou yatsindiye igitego Amavubi