U Rwanda ntirucyakiriye Benin i Huye

U Rwanda ntirucyakiriye Benin i Huye

 Mar 21, 2023 - 19:54

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa CAF, ryamaze kumenyesha FERWAFA ko umukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa wari kuzabera i Huye utakihabereye.

Ibaruwa yageze muri FERWAFA kuri uyu wa Kabiri iturutse muri CAF imenyesha u Rwanda ko umukino wari uteganyijwe kubera i Huye aho Amavubi yagombaga kwakira Benin utakibereyeyo.

Ibi byabaye nyuma y'uko Benin yari yamenyesheje CAF ko i Huye nta hoteri ziri ku rwego rw'inyenyeri enye zihari zizakira aya makipe yombi n'abasifuzi bazasifura uyu mukino.

Bityo CAF yamenyesheje FERWAFA ko uyu mukino nawo uzabera i Cotonou muri Benin, nyuma y'uko hazaba habereye umukino ubanza uraba kuri uyu wa Gatatu saa 17:00.

Amabwiriza ya CAF agena ko hafi ya stade izakira umukino haba hagomba kuba hari hoteli eshatu byibuze ziri ku rwego rw'inyenyeri enye. Ebyiri zicumbikira amakipe, mu gihe indi icumbikira abasifuzi.

U Rwanda rwari rwabanje kugira ikibazo cyo kutagira stade yemerewe kwakira imikino ya CAF ariko nyuma yo kugenzura stade ya Huye, CAF yemeje ko iyi stade izakira iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Africa.

Gusa kuba hafi y'iyi stade hatari izi hoteli zisabwa ngo habere iyi mikino, nicyo kiza gutuma uyu mukino uzabera muri Benin, bivuze ko imikino yombi u Rwanda rufitanye na Benin yose izabera muri Benin.

Ibaruwa CAF yandikiye FERWAFA