Umuririmbyikazi wo muri Nigeria wegukanye Grammy Awards Temilade Openiyi wamamaye cyane ku izina rya Tems, aravuga ko kuba umunya-Nigeria mu Isi yo muri ibi bihe, ari ibintu bikomeye cyane, ariko ngo by'umwihariko abagore bikaba akarusho.
Mu kiganiro Tems yagiranye na Radiyo Kiss FM y'i London mu Bwami bw'Ubwongereza, akaba yahamije ko nubwo muri ibi bihe muri Nigeria ubukungu butifashe neza, ari ko ngo bafite umugisha wo kuba buri wese ashobora kuzamura impano ye kandi ikamutunga.
Umuhanzikazi Tems arahamya ko kuba umugore wo muri Nigeria ari ibintu bidasanzwe
Uyu muhanzi watoranyijwe mu bihembo bya Oscar, muri icyo kiganiro, akaba yashimangiye ko kuba umugore wo muri Nigeria, ari ibintu by'ibitangaza.
Ati " Kuba umugore wo muri Nigeria n'ibintu by'igitangaza cyane, kubera ko kuba umunya-Nigeria uwo waba uri we wese, ni ibintu bikomeye cyane. Ndatekereza ko ushobora gukoresha impano yawe ukiteza imbere kandi ibyo n'ibintu by'icyubahiro cyane."
Akaba yunzemo ati " Ndatekereza ko abagore bo muri Nigeria bahiriwe cyane kurusha abandi, nubwo ntavuga abahiriwe kuruta abandi, kuko buri wese aba yarahiriwe ku rwego rwe, ariko abagore bo muri Nigeria ntibasanzwe kuri nge. Ndatekereza ko ari umugisha kuba umugore wo muri Nigeria, ndetse no kuhaba muri ibi bihe."