Simi yahishuye uburyo yahuye n'umugabo we

Simi yahishuye uburyo yahuye n'umugabo we

 Jul 4, 2023 - 04:09

Umuhanzikazi Simi yavuze uburyo yahuye n'umugabo we Adekunle Gold bafitanye umwana w'umukobwa kugera babanye nk'umugore n'umugabo.

Umunya-Nigeria Simisola Kosoko amazina nyakuri y'umuhanzi Simi, yavuze uburyo yamenyanye n'umugabo we Adekunle Gold agitangira umuziki kugera babanye nk'umugore n'umugabo. Iby'uko Simi n'umugabo we bahuye akaba yabitangaje mu kiganiro yakoreye i Lagos kuri radiyo The Beat 99.9 FM.

Uyu muhanzikazi akaba yatangaje ko byatangiye bandikirana kuri Facebook ndetse ngo babikora n'igihe kirere ariko ngo mu by'ukuri ntiyamenye uko baje gukundana kugera banarushinze, dore ko ngo barinze babana atazi ko ariwe bandikiranaga kuri Facebook kuko ngo Gold yakoreshaga amazina atari aye. 

Abahanzi Simi n'umugabo we na Adekunle Gold 

Akaba yarakomeje avuga ko baje guhura ku nshuro ya mbere mu gitaramo uyu muhanzikazi yari yateguye, ndetse ngo bongera guhura mu kindi yari yakoreye Bogobiri House Ikoyi i Lagos. Ati " Icyo gihe yari yambaye umupira w'umweru n'ipantaro ya jeans (ikoboyi). Yari yaje kureba uko nkora igitaramo cyange kandi narabikunze cyane."

Tubibutse ko uyu mugabo we Adekunle Gold nawe yigeze kuririmba indirimbo za gospel. Ku bw'ibyo Simi yavuze ko indirimbo ze arizo yari azi gusa. Ikindi kandi Simi akaba yaravuze ko babanje kuba inshuti zisanzwe nyuma baza gukundana ndetse baranabana.

Hagati aho, aba bombi bakaba baraje gukora ubukwe muri Mutarama 2019 ndetse kandi bakaba banafitanye umwana w'umukobwa witwa Adejare, akaba afite imyaka ibiri .