Ruger aremeza ko abagore ari nk'uburozi ku bagabo

Ruger aremeza ko abagore ari nk'uburozi ku bagabo

 Sep 20, 2023 - 21:57

Umuhanzi wo muri Niger Ruger, aravuga ko abagore ari nk'uburozi ku bagabo kimwe nkuko abagabo nabo ari uko ku bagore, kandi ngo nawe yabaye uburozi kuwahoze ari umukunzi we.

Umuririmbyi wo mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria Michael Adebayo Olayinka amazina nyakuri ya Ruger, aravuga ko abagore ari nk'uburozi ku bagabo cyo kimwe nk'uko abagabo nabo ari uburozi ku bagore.

Ibi uyu muhanzi w'imyaka 23 y'amavuko yabitangarije "Zero Conditions podcast", aho nawe yahamije ko yabereye uburozi uwari umukunzi we bagatandukana. Ati " Nari uburozi mu mubano wacu kuko amakosa yose ninge wayateraga."

Ruger aremeza ko abagore ari nk'uburozi ku bagabo

Nubwo yemeye ko amakosa yose yabaga mu mubano we n'umukunzi we ari we yaturukagaho, ariko kandi yavuze ko iyo usabye umukobwa ko muhagarika ibintu by'urukundo, aratangira ngo kubera iki? ngo kuki ushaka kubivamo? bikarangira aguhatirije kubigumamo.

Ruger ati " Ntabwo ari ikibazo cyuko uba utari umuntu mwiza, ahubwo niba udaska gukora ibintu, ibyiza ni ukubyihorera. Iyo ubajije umugore ati ese iki kintu ntubona ko ari kibi? Akubwira ko akunda umuntu umusunikira gukora ibintu runaka."

Umuhanzi Ruger uvuga ko yabereye umukunzi we uburozi

Uyu musore uheruka gusohora alubumu akayita "Ru The World", akaba yarasobanuye ko indirimbo nyinshi ziriho ari inkuru y'ubuzima bwe ishingiye ku mukunzi we batandukanye nubwo atari yamutangaza mu ruhame.

Ariko kandi, kuri iyi nshuro yahamije ko abakobwa bakunda abasore bameze nk'uburozi kuri bo bakabahatira gukora ikintu runaka, ariko bigakorwa mu gihe bari guteretana, kuko ngo iyo bagiye gukora ubukwe baba bashaka umugabo utuje kandi ucishije make.