Riderman na Bull Dogg bahaye isezerano Minisitiri Utumatwishima Abdallah

Riderman na Bull Dogg bahaye isezerano Minisitiri Utumatwishima Abdallah

 Aug 22, 2024 - 11:05

Ubwo Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasuraga ikigo gitegura ibitaramo bitandukanye by'abahanzi kitwa Ma Africa, yahasanze abaraperi Bull Dogg na Riderman bari mu myiteguro y'igitaramo cyabo, baraganira ndetse bamuha n'isezerano.

Minisitiri Utumatwishima utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye igitekerezo Riderman na Bull Dogg bagize cyo gukora iyi album yabo bise 'Icyumba cy'amategeko' no gutegura iki gitaramo bazayimurikiramo ku mugaragaro, yongeye kubashimira kuba barishyize hamwe bakaba bakataje imyiteguro.

Yaboneyeho kandi no kubifuriza amahirwe masa, bakazagira igitaramo kiza kandi gisukuye, ndetse ashimira by'umwihariko ikigo Ma Africa gikomeje gushora imari mu buhanzi ndetse bagahanga imirimo mu rubyiruko ruri mu kiciro cy'ubuhanzi.

Riderman na Bull Dogg bashimiye Minisitiri kuba yabasuye, bamwizeza ko bazakora igitaramo kiza kandi bazakomeza gufatanya n'abandi mu iterambere ry'ubuhanzi mu Rwanda, baboneraho no kumutumira mu gitaramo cyabo.

Bull Dogg yagize ati "Nge na Riderman turi abaraperi bakera kandi bakuru, tugomba kubera ikitegererezo babandi bato bari kuzamuka."

Riderman yagize ati "Turabasezeranya ko tutazarengera ngo tugira ibyo dukora bidakwiye, turanabasezeranya ko tuzubahiriza amasaha uko bikwiye nk'uko mwabidusabye."

Minisitiri abasuye mu gihe habura iminsi igera kuri ibiri gusa ngo umunsi nyir'izina w'igitaramo ugere, ni mu gihe kandi n'ubundi bari baherutse gusurwa na Ambasaderi muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu wari umaze iminsi mu Rwanda, aho yari yaraje yitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Paul Kagame.

Riderman na Bull Dogg bakaba bafite igitaramo tariki 24 Kanama 2024, kuri Camp Kigali.