RDF: Abasirikare barenga ibihumbi 10 bahawe amapeti

RDF: Abasirikare barenga ibihumbi 10 bahawe amapeti

 Dec 20, 2023 - 04:58

Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda RDF Juvenal Marizamunda, yazamuye mu ntera abasirikare bato barenga ibihumbi 10.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Rwanda Defense Force (RDF), Juvenal Marizamunda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 10025 bahabwa amapeti mashya mu byiciro binyuranye.

Ibi bikaba bikubiye mu itangazo ryasohotse mu buyobozi bwa Minisitiri y'Ingabo kuri uyu wa Kabiri. Abasirikare 137 bakuwe ku ipeti rya Warrant Officer II bahabwa ipeti rya Warrant Officer I, abasirikare 142 bakuwe ku ipeti rya Sergeant Major bashyirwa ku rya Warrant Officer II. 

Ni mu gihe kandi, abasirikare 2,165 bakuwe ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major. Abasirikare 3419 bakuwe ku ipeti rya Sergeant bahabwa irya Staff Sergeant, abasirikare 2,537 bahawe ipeti rya Sergeant bavuye ku rya Corporal. 

Muri iri tangazo kandi, abasirikare 1,625 bahawe ipeti rya Corporal bavuye ku rya Private. Aba basirikare bato bazamuwe mu ntera, mu gihe nta masaha menshi yari ashize Umugaba w'Ikirenga wa RDF, Perezida Kagame, azamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo n'Abajenerali.