PNL:APR FC yabonye atatu agoye ikurikira AS Kigali

PNL:APR FC yabonye atatu agoye ikurikira AS Kigali

 Jan 22, 2023 - 15:51

Ikipe ya APR FC yabashije kubona amanota atatu imbere ya Mukura Victory Sports, ihita yisunika ku rutonde rwa shampiyona.

Kuri iki Cyumweru hakomezaga umunsi wa 16 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda watangiye ku wa Gatanu, hakaba hari hitezwe umukino ukomeye hagati ya APR FC ndetse na Mukura Victory Sports.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 15:30 kuri sitade ya Bugesera FC, APR FC yashakaga amanota atatu ngo ikomeze gukurikira ikipe ya AS Kigali yari iyoboye urutonde, mu gihe Mukura nayo yari ikomeje ibihe byiza byayo ndetse ukaba umukino wa mbere nyuma yo gutakaza Aboubacar Djibrine Akuki wagiye muri AS Kigali.

Abakinnyi Mukura yabanje mu kibuga

Mu ishyaka ryinshi, igice cya mbere cyaranzwe n'amakipe yombi yasatiranaga, ariko ku munota wa 34 APR FC ibona igitego mu izamu rya Mukura gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan, akaba ari nacyo cyasoje igice cya mbere cy'uyu mukino.

Mu gice cya kabiri abatoza bagiye bakora impunduka zitandukanye mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi, APR FC ishaka igitego cya kabiri ndetse na Mukura ishaka kwishyura, ariko umukino warinze urangira ntakindi gitego kibonetsemo.

Ibi byatumye APR FC ihita igira amanota 31 ifata umwanya wa kabiri irushwa amanota abiri na AS Kigali, ikaba ikurikiwe na Kiyovu Sports nayo ifite amanota 31, Gasogi United n'amanota 29 naho Rayon Sports ikaba ifite amanota 28. Mukura Victory Sports nayo yagumye ku mwanya wa munani aho ifite amanota 23.

Umukino w'umunsi wa 16 utaraba ni umukino ugomba guhuza Rayon Sports na Musanze FC ukaba uzaba ku wa kabiri, ukaba warasubitswe kuko sitade ya Muhanga uzaberaho itabonetse ku wa Gatandatu.

Ramadhan watsindiye APR FC