Kuri uyu wa Gatandatu hakomeje imikino y'umunsi wa 19 wa shampiyona ya Primus National League, nyuma y'imikino ibiri yabaye ku wa Gatanu aho Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC, mu gihe Kiyovu Sports yo yatsinze Rwamagana City.
Uyu munsi ku wa Gatandatu ho hari hateganyijwe imikino ine aho uwa mbere wabereye i Muhanga aho Police FC yari yakiriye Mukura Victory Sports.
Ni umukino Police FC yatsinze utayigoye cyane, dore ko yatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Mukura. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Ntwari Evode ku munota wa 30, byaje no kumuviramo imvune asohoka mu kibuga.
Nyuma y'iminota itatu gusa, myugariro wa Mukura Kayumba Soter yabonye ikarita itukura hakiri kare ku munota wa 33 nyuma yo gukinira nabi rutahizamu Didier ahita asohorwa mu kibuga.
Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 74 gitsinzwe na Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane, wateye umupira mu izamu nyuma y'akavuyo kari gaturutse kuri koruneri yatewe na Muhadjiri.
Indi mikino yabaye:
Gorilla FC 0-1 AS Kigali
Sunrise 1-2 Marine FC
Etuncelles 2-0 Espoir FC
Ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023
Bugesera FC vs Musanze FC
APR FC vs Rayon Sports
Police FC yatsinze Mukura
Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze