Perezida Samia Suluhu Hassan yijeje abahanzi gukamirwa n’ibihangano byabo guhera mu mpera z'uyu mwaka

Perezida Samia Suluhu Hassan yijeje abahanzi gukamirwa n’ibihangano byabo guhera mu mpera z'uyu mwaka

 Jun 17, 2021 - 08:11

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yabwiye abahanzi ko Leta yashyizeho ingamba zo kurengera ibihangano byabo ku buryo bagiye gutangira kwishyurwa guhera mu Kuboza 2021. Ibitangazamakuru bizajya byishywuzwa gukoresha indirimbo z'abahanzi.

Ubwo uyu muyobozi wa Tanzania yari imbere y’isinzi ry’abantu I Mwanza muri Tanzania yatanza impuruza ko guhera mu kwezi kwa 12 uyu mwaka buri muhanzi wese azajya yishyurwa mu gihe radiyo, televiziyo n’imbuga zo kuri murandasi zikoresheje indirimbo zabo. Ati:’’uruganda rw’imyidagaduro n’ubuhanzi muri rusange ruri gutera imbere kandi tugomba kurushyigikira tukarutera imbaraga’’.

Uyu mwanzuro ufashwe na repubulika ya Tanzania mu gihe mu minsi ishize Leta ya Afurika y’epfo yatangiye kuwushyira mu bikorwa mu kurengera abahanzi. Umuryango ushinzwe umuziki wo muri Afurika yepfo witwa SAMRO wanategetso ko ibihangano by’abahanzi baho bikoreshwa kuri TikTok,Facebook, na Netflix ba nyirabyo bagomba kwishyurwa. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ubujura bukabije bwari bwugarije abahanzi bo muri Afurika yepfo. Uru rwego rwanditse ruti:’’Twagiranye amasezerano na Tiktok, Facebook, na Netflix ku buryo bagiye gutangira kwishyura abahanzi bacu’’. Muri Kenya mu 202o perezida Uhuru Kenyata yavuze ko bagiye gutangira kwishyuriza abahanzi nibura buri mwaka hakajya haboneka miliyali ebyiri z’amashilingi bitandukanye na miliyoni 200 zavagamo mu bihangano byabo. Uyu muperezida ni nawe watangije uburyo bukoreshwa mu gukusanya ayo ava mu bihagano . uburyo bwiswe (centralised system).