Perezida Kagame yijeje Abayarwanda ko bazahora batekanye

Perezida Kagame yijeje Abayarwanda ko bazahora batekanye

 Jul 4, 2024 - 12:02

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzahora rutekanye uko byagenda kose, ubwo Abanyarwanda n'inshuti zabo bizihizaga umunsi wo kwibohora, yongera no gusaba urubyiruko kurwanirira Igihugu.

Kuri uyu wa Kane Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bateraniye muri sitade Amahoro bizihiza imyaka 30 u Rwanda rwibohoye ubutegetsi bwatsikamiraga Abanyarwanda, ndetse ingabo za APR zihagarika Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rya Perezida Kagame, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda, ko kuva u Rwanda rubohowe zakomeje kugaragaza ubunyamwuga.

Ati “Tariki 4 Nyakanga ni umunsi wo kwibuka abagize uruhare mu kubohora u Rwanda n’abatanze ubuzima bwabo ngo kibohorwe."

Yaboneyeho kubwira Abanyarwanda ko uko byagenda kose, u Rwanda ruzakomeza gutekana, ndetse avuga ko u Rwanda ntawe rwifuriza inabi ariko ko mu gihe rushotowe, rugomba kwitabara.

Ati “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizwiho kwirwanaho, aho kuba gashozantambara. Twirwanaho iyo hari abadushotoye [..] u Rwanda rushakira buri wese amahoro mu karere ruherereyemo, tuzi akamaro k’amahoro nk’undi wese.”

Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko intambwe ya nyuma y’urugamba rwo kwibohora yari ukubaka Igihugu buri wese ahabwa agaciro ndetse abaturage bari ku isonga ry’ibikorwa bya Guverinoma. Ati "Ni ingenzi kubisubiramo ko kwibohora kwa nyako gutangira iyo intwaro zacecetse."

Yaboneyeho kubwira urubyiruko ko rufite amahirwe yo kubaho ubuzima rwifuza ariko arusabwa kubakira kuri politiki iteza imbere Igihugu. Ati "Iki gihugu ni icyanyu ngo mukirinde, mukirwanire ndetse mugiteze imbere.''

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzahora rutekanye