Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 727 barimo Abajenerali

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 727 barimo Abajenerali

 Dec 19, 2023 - 07:53

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare 727 barimo ba Brigadier General bagirwa ba Major General.

Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2023, nibwo Ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda RDF bwatangaje ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, yazumuye mu ntera abasirikare mu ngeri zinyuranye. 

Mu basirikare 727 bazamuwe, harimo bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bahawe ipeti rya Major General. Abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bahawe ipeti rya Brigadier General, ari na ko kandi ba Lieutenant colonel 83 bagizwe ba Colonel.

Umukuru w'Igihugu kandi, yazamuye mu ntera ba Major 98 abagira ba Lieutenant Colonel, ba Captain 295 abagira ba Major, mu gihe ba Lieutenant bane bazamuwe mu ntera bakagirwa ba Captain. 

Ku rundi ruhande, abasirikare 226 bo bagizwe ba Sou-Lieutenant nyuma yo kuvanwa mu cyiciro cy'abasirikare bato. Nubwo ibi bimeze gutya, ariko ntabwo amazina y'aba basirikare yatangajwe.