Pep Guardiola yaciye amarenga yo kuva muri Manchester City

Pep Guardiola yaciye amarenga yo kuva muri Manchester City

 Dec 20, 2025 - 14:04

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko iyi kipe igomba gutekereza no gutegura ejo hazaza h’igihe azaba atakiyibereye umutoza, harimo no gushaka uzamusimbura, ibi byateye benshi kwibaza niba koko igihe cye cyo gusohoka muri iyi kipe kigeze.

Amakuru aturuka mu Bwongereza avuga ko ubuyobozi bwa Manchester City bwamaze gutangira kureba abatoza bashobora kuzamusimbura mu gihe kizaza, cyane ko hakiri urujijo ku hazaza ha Guardiola mu mwaka w’imikino utaha.

Hagati aho, umutoza wa Chelsea Enzo Maresca, wahoze ari umwungiriza wa Guardiola muri Manchester City, yahakanye yivuye inyuma amakuru amuhuza n’iyo mirimo, avuga ko ari ibihuha ijana ku ijana.

Gusa mu kwezi k’Ugushyingo 2024, Pep Guardiola yasinyanye amasezerano mashya azatuma akomeza gutoza Manchester City kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2026–2027.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu, Guardiola yagize ati:“Ndanezerewe hano kandi ndashaka kuguma hano. Icyakora, mu mupira w’amaguru, ibisubizo ni byo bigena byose. Igihe urugendo rwanjye ruzaba rugeze ku musozo, ikipe izahitamo umutoza mwiza ushobora gukomeza ibi bihe byiza Manchester City irimo.”

Ibi byatangajwe mu gihe Guardiola amaze kwandika amateka muri Manchester City, ayihesha ibikombe byinshi by’imbere mu gihugu n’ibyo ku rwego rw’u Burayi, bigatuma abafana benshi bifuza ko yakomeza kuguma muri iyi kipe igihe kirekire.

Pep Guardiola yaciye amarenga yo kuva muri Manchester City