Papa Fransis I yasabye imbabazi abaryamana bahuje ibitsina

Papa Fransis I yasabye imbabazi abaryamana bahuje ibitsina

 May 29, 2024 - 08:33

Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi Papa Fransis I yasabye imbabazi abagabo baryamana n'abo bahuje ibitsina nyuma y'uko yakoresheje imvugo nyandagazi abavugaho ibyateje impaka bimusunikira guca bugufi.

Vertican yasohoye itangazo rivuga ko Papa asaba imbabazi kandi atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese mu ijambo yakoresheje mu Cyumweru cyashize ubwo yari mu nama n'Abasenyeri i Vertican.

Muri iyo nama n'Abasenyeri bo mu Butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b'abatinganyi badakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa 'frociaggine' ijambo ry'Igitaliyani rifite igisobanuro cy'igitutsi nyandagazi.

Nubwo iyo nama yaberaga mu muhezo, amagambo yavuzwe na Papa yatangajwe bwa mbere n'urubuga rw'amakuru Dagospia rwo mu Butaliyani, nyuma gato amakuru ahita asakara mu binyamakuru byo mu Isi igikuba cyiracika.

Matteo Bruni umuyobozi mukuru w'urwego rw'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu itangazo yasohoye, yagize ati "Papa Francis azi inkuru zo mu binyamakuru zasohotse mu gihe cya vuba aha gishize zijyanye n'ikiganiro yagiranye n'abasenyeri... mu muhezo.

"Papa nta na rimwe yigeze ashaka kubabaza cyangwa gukoresha imvugo yibasira abatinganyi, ndetse asabye imbabazi buri wese wumvise ababajwe [cyangwa] akomerekejwe n'ikoreshwa ry'ijambo."