Ku wa 17 Werurwe 2024 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi Papa Fransis yasohoye igitabo yise "Life: My Story Through History", kivuga ku buzima bwe bwite, ariko kandi kikagaruka no ku bibazo byugarije Isi birimo intambara ndetse n'iby'abimukira.
Papa ufite imyaka 87 ukunze no guhura n'ibibazo by'ubuzima muri ibi bihe, yavuze ko adateganya kwegura cyangwa se kujya mu kiruhuko cy'izabukuru nk'uko abantu babitekereza bitewe nuko babona afite intege nke z'umubiri. Avuga ko ubu papa ari ubuzima bwose atazigera yegura.
Papa Fransis I aremeza ko nta gahunda afite yo kwegura
Muri iki gitabo kandi, agaruka ku rukundo yakundanye n'umwana w'umukobwa bakiri bato, ndetse n'urwo yakunze undi mukobwa ubwo yari agitangira kwigira ubupadiri, ariko ngo byose bikamara igihe gito.
Yandika ko uwo mukobwa yari mwiza cyane, kandi ko yamuhora mu ntekerezo igihe cyose. Ati " Uwo mukobwa yari mu ntekerezo zange icyumweru cyose, bityo gusenga bikankomerera. Ku bw'amahirwe byaratambutse biragenda, nuko mpa umubiri na roho umuhamagaro wange."
Mu bindi yagarutseho kandi, avuga ku guhura kwe nya nyakwigendera ikirangirire muri ruhago Diego Armando Maradona bakomoka mu gihugu kimwe cya Argentina, aho yemeje ko banaganiriye ku gitego kitazibagirana uyu mukinnyi yatsinze Ubwongerezo agitsindishije akaboko kikitwa "Akaboko k'Imana".
