Omah Lay yaciye amarenga yo guhagarika umuziki

Omah Lay yaciye amarenga yo guhagarika umuziki

 Feb 18, 2024 - 15:30

Umuhanzi Omah Lay wo muri Nigeria, yatunguye abakunzi be abatangariza ko batakongera kwitega indirimbo ye nshya vuba aha, ndetse aca amarenga yo guhagarika muzika.

Stanley Omah Didia niyo mazina nyakuri y'umuhanzi Omah Lay wamamaye mu muziki wa Nigeria by'umwihariko mu njyana ya Afrobeats, watangarije abakunzi be ko nta ndirimbo nshya azongera gusohora mu minsi ya vuba.

Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo yise "Soso", mu butumwa yacishije kuri Instagram, akaba ari ho yahamirije abakunzi be ko batategereza indirimbo nshya vuba aha, agira ati " Ntabwo nzongera kubaha indirimbo mu gihe cya vuba."

Nubwo uyu muhanzi yatangaje aya magambo, ariko nta mpamvu nyirizina yavuze igiye gutuma aba afashe akaruhuko mu muziki. Icyakora , yahise yongera yandika ubundi butumwa kuri Instagram, avuga ko nta rukundo rwinshi rw'abafana akeneye.

Omah Lay agiye gufata akaruhuko mu muziki

Nyuma y'uko atangaje aya magambo, abakunzi be bahise bagaragaza kutishimira iki cyemezo yafashe, dore ko hari abatari bake bakunda ukuntu aririmba indirimbo z'ubuzima bushaririye yabayemo.

Ibyo gufata akaruhuko mu muziki kwa Omah Lay, bije nyuma gato y'uko aherutse kugirana ikiganiro na Radiyo "The Beat FM", y'i London mu Bwami bw'u Bwongereza, avuga ko atitaye ku byo abafana bamwe bakomeza kumushinja kuririmba indirimbo z'ihungabana, ibyo bise "Afro-Depression."

Mu gihe abafana bamwe bakunda ko aririmba indirimbo zirimo agahinda avuga n'ubuzima bugoye yakuriyemo, abandi babitera utwatsi bahamya ko yafashe injyana ya Afrobeats ayihindura iy'ihungabana. Nyamara rero ubwo yaganiraga nakiriya kinyamakuru, yavuze ko akora umuziki uko yumva abishaka, adakora umuziki kuko abantu babishaka.

Ibi byose bibaye, mu gihe nta minsi yari ishize atangaje ko agiye kuba umuyobozi w'ikiragano gishya muri Afrobeats, aho yavugaga ko muri uyu mwaka ari bwo ikiragano gishya gitangiye kandi ko izo mpinduka zigiye kuba muri afrobeats azazibera umuyobozi.

Omah Lay washakaga kuba umuyobozi w'ikiragano gishya muri Afrobeats yabaye afashe akaruhuko mu muziki