Ntabwo nshaka kubura umuhungu wange-Nyina wa Primeboy aramutabariza

Ntabwo nshaka kubura umuhungu wange-Nyina wa Primeboy aramutabariza

 Oct 10, 2023 - 13:53

Umubyeyi w'umuhanzi Primeboy ufunzwe kubera gukekwaho urupfu rwa Mohbad, mu marira menshi arasaba ko umwana we arenganurwa agafungurwa kuko ngo ari umwere.

Magingo aya urupfu rw'umuhanzi Mohbad wo muri Nigeria wataburutse ku wa 12 Nzeri 2023 rukomeje gushavuza benshi runakomeza guteza urujijo kuko iperereza ryicyamuhitanye rikomeje. Kuri abantu, abarenga 26 bamaze gushyirwa muri gereza aho bari guhatwa ibibazo.

Muri abo barimo guhatwa ibibazo, bakaba barimo umuraperi Naira Marley ndetse na Primeboy; aho uyu musore nyina yagiye mu itangazamakuru akavuga ko rwose umuhungu we arengana cyane ko ari umunyakuri yagakwiye kurekurwa kuko ngo ntaho ahuriye n'urupfu rwa mushuti we.

Delta State PRO Reacts As Primeboy Denies Being Invited By Police

Primeboy uri mu maboko ya polisi nyina aravuga ko ari umwere

Primeboy na Mohbad, bakaba bari basanzwe ari inshuti z'akadasohoka, ndetse na mbere yuko uyu musore yitaba Imana bakaba baragaragaye bari kumwe mu modoka. Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bikaba byandika ko nyina wa Primeboy  yafataga Mohbad nk'umuhungu kuko ngo buri gihe yabaga ari iwe mu rugo.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo nyina wa Primeboy yegereye umunyamakuru Oriyomi Hamzat amubwira ko atifuza gutakaza umuhungu we, ko bamufasha agafungurwa, kuko ngo umwana we agira imico myiza kandi ngo ntiyakishora mu bikorwa bibi.

MohBad died from injuries sustained during fight with PrimeBoy – Police  reveals | Sho Pen News

Primeboy uri muri gereza kubera urupfu rwa Mohbad nyina arimo kumuvuganira

Ati " Nshuti bavandimwe banya-Nigeria, ndi hano ku bwanyu. Ni izina ry'Imana Iyabo Ojo (Primeboy) ni umuntu buri gihe w'umunyakuri utakishora mu bikorwa bibi kuko ndamuzi kuva kera. Ndabizi umubyeyi wese yahagarara ku mwana we, ariko ndabasabye rwose uyu ni umwana wange wa mbere, si nshaka kumubura. Mumfashe mumukure muri izi ntambara."

Uyu mubyeyi akaba yarakomeje asaba cyane uyu munyamakuru kumufasha umwana we agafungurwa kuko ngo arengana. Ni mu gihe magingo aya, uyu musore watawe muri yombi ku wa Gatanu ushize akiri mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje, ari nako bivugwa ko Primeboy yakubise Mohbad akwicwa n'ibikomere.