Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yabivuyemo

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yabivuyemo

 Apr 19, 2023 - 08:34

Uwari Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ariwe Nizeyimana Olivier wanabaye perezida wa Mukura Victory Sports, yamaze kwandika ibaruwa yegura kuri uyu mwanya.

Tariki 21 Kamena 2021 nibwo inkuru yatashye mu matwi y'abanyarwanda benshi bakunda ruhago ivuga ko Nizeyimana Mugabo Olivier wari usanzwe ari perezida wa Mukura Victory Sports, ariwe ugiye kuramutswa ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda(FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.

Olivier yatowe asimbuye Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damasceme wari wavuye kuri uyu mwanya yeguye. Nizeyimana Olivier yatowe ariwe mukandida wenyine kuko Rurangirwa Louis bari bahatanye yikuyemo ku munota wa nyuma, hagasigara Olivier wenyine.

Byaje kuba ngombwa ko abanyamuryango bahabwa umwanya wo gutora yego cyangwa oya, maze umukandida Nizeyimana Mugabo Olivier atorerwa kuyobora FERWAFA nyuma yo kugira amajwi 52, umuntu umwe atora Oya, mu gihe Impfabusa zabaye esheshatu.

Mu myaka isaga ibiri Nizeyimana yari amaze ayobora FERWAFA, hagiye havugwamo ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku kutumvikana hagati ye n'umunyamabanga mukuru w'iri shyirahamwe ariwe Muhire Henry.

Aha hazamo nk'ikibazo cy'imyenda y'ikipe y'igihugu, ikibazo cya AS Muhanga na Rwamagana City ubwo aya makipe yahataniraga kuzamuka mu kiciro cya mbere, n'ikibazo cya Rayon Sports n'Intare FC cyaje ari akasamutwe ndetse n'ubu hakaba hari abahamya ko kitarakemuka.

Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo byamenyekanye ko Nizeyimana Mugabo Olivier yarebye agasanga akwiye gukuramo ake karenge, afata ikemezo cyo kwandikira komite ya FERWAFA ayigezaho ubwegure bwe.

Mu gihe ubwegure bwa Olivier bwaba bwemewe, bivuze ko Muhire Henry yaba ayobora FERWAFA kugeza habonetse undi perezida binyuze mu matora, agomba gukorwa n'abanyamuryango bayo.

Olivier yakunze kutumvikana n'umunyamabanga mukuru(Net-photo)

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)