Abantu babiri bapfuye abandi batatu barakomereka bikomeye, ubwo ipine yaturikaga mu gihe yavanwaga mu ndege ya Delta Air Line ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hartsfield-Jackson Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko ikinyamakuru WSB2 kibitangaza ngo iri turika ryabereye ku kibuga cy’indege kuri uyu wa kabiri, gihitana umukozi wa sosiyete ikora ibijyanye n’ubwikorwzi bwo mu kirere yitwa Delta n’umushoramari mu gihe undi mukozi ukora mu ndege we yakomeretse bikabije.
Sosiyete ikora ibijyanye n’ubwikorwzi bwo mu kirere yitwa Delta, yihutiye kwihanganisha imiryango y’abazize iyo mpanuka, iyi sosiyete yaboneyeho no gushimira ababashije gutabara harimo inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’ubuvuzi.
Icyakora icyateye iyo mpanuka ntikiramenyeka kuko iyo ndege yaherukaga gukora urugendo ruva Las Vegas yerekeza Atlanta ku cyumweru nijoro.
