Umujyi wa Tokiyo wagabanyije iminsi y’akazi ku bakozi ba leta iyigeza kuri ine mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka no gufasha imiryango y’abakozi.
Guhera muri Mata, abakozi bazagira iminsi itatu y’ikiruhuko buri cyumweru.
Guverineri w’umujyi wa Tokyo Yuriko Koike, yasobanuye ko iki gikorwa ari kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere uburinganire bw’akazi no kurinda abakozi gutamba imiryango yabo hejuru y’akazi.
U Buyapani ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abantu bajuze kurusha ibindi ku isi bitewe n’igabanuka ry’abana bavuka, kuko Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu ivuga ko unurumbuke buri ku kigero cya 1.2, mu gihe byibura cyagakwiye kuba kiri 2.1.
