Mr Eazi yavuze impamvu yanze kujya muri 'Label' zirimo iya Jay-Z na Olamide

Mr Eazi yavuze impamvu yanze kujya muri 'Label' zirimo iya Jay-Z na Olamide

 Dec 5, 2023 - 10:52

Umuhanzi Mr Eazi wo muri Nigeria yahishuye impamvu yanze kwinjira muri Label zirimo iya Jay-Z, Olamide, ndetse n'iy'umuvandimwe wa Akon.

Umuhanzi akaba n'umunyemari wo muri Nigeria Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Mr Eazi, yatangaje impamvu yanze kwinjira mu nzu zikomeye zitunganya umuziki zirimo iy'umuhanzi wo muri Amerika Jay-Z, iy'umunya-Nigeria Olamide ndetse n'abandi barimo inzu y'umuvandimwe w'umuhanzi wo muri Senegal Akon.

Mu kiganiro Mr Eazi yagiranye n'igitangamakuru, akaba yavuze ko, Olamide na Label ya YBNL Nation bamwegereye bagashaka kumusinyisha, ariko ngo ni muri icyo gihe na Label ya 'Columbia Records' iyoborwa na Abou Thiam umuvandimwe wa Akon na bo bari bamusabye ko yasinya.

Mr Eazi yanze kwinjira muri Label z'abarimo Jay-Z na Olamide bamushakaga

Akaba yavuze ko aba bose bamwegereye mu buryo butandukanye ubwo yari agitangira umuziki, ariko ngo ahitamo kubihorera kubera ko ngo atari afite umupangu w'icyo agomba gukora, kandi ngo yari akeneye ubwisanzure.

Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru 'Joey Akan' mu kiganiro Afrobeats Intelligence Podcast, yagize, ati " Ndabyibuka nari nagiye muri Ghana, niho nahuriye na Olamide, ashaka kunsinyisha, ananyereka amasezerano. Ariko hari abandi bari bagerageje kunsinyisha mbere aribo Columbia Records ihagarariwe na Abou Thiam.

" Icyo gihe narabyanze kuko nta mupangu narimfite, kandi ntabwo narinzi icyo gukora, birangira mbiretse. Igihe Olamide yansabaga ko twakorana, ntabwo narinzi business neza, kandi si narinzi icyo gukora, mpitamo kumuhakanira. Ibintu byose icyo gihe byarihuta kuri nge, ku bw'ibyo, icyo narinzi neza, ni uko nashakaga ubwisanzure kuri nge."

Mr Eazi yanze gusinyira Jay-Z muri Label ye 

Ku rundi ruhande kandi, Mr Eazi akaba yaravuze ko na Label ya Jay-Z yitwa ROC Nation nayo yashatse kumusinyisha ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Skin Tight', ari ko ngo Wizkid amubwira ko yakwemera ayo masezerano, mu gihe amafaranga bamuha yamuhindurira ubuzima."

Ati " Mu by'ukuri, ubuzima bwange aho bwari buri icyo gihe, amafaranga bampaga yari afite igisobanuro ku kuba yampindurira ubuzima. Ariko ko kubera narinzi aho nashakaga kujya, sinatekerezaga ko ayo mafaranga yari kumpindurira ubuzima. Ku bw'ibyo rero, ntabwo nari kwemera kujya gukorana na we."

Mu 2017, uyu muhanzi akaba yarahakanye amakuru yavugaga ko yasinye muri Label ya Starboy, mu kiganiro yagiranye na Star FM yo muri Ghana, ahubwo mu 2018 yahise ashinga 'emPawa label'. 

Umuhanzi akaba n'umunyemari Mr Eazi