Miss Mutesi Jolly ari mu bazitabira inama ya Oxford Africa 2024 iteganyijwe ku wa 24-25 Gicurasi muri Rhodes House i London mu Bwami bw'u Bwongereza. Iyi ni inama ibera mu Burayi igahuza abanyeshuri n'abayobozi mu nzego zinyuranye aho bagirana ibiganiro byibanda ku hazaza h'umugabane w'Afurika.
Mu kiganiro Miss Jolly yagiranye na The New Times, yavuze ko yishimye cyane kuba yahawe ubutumire, ndetse avuga ko ari amahirwe akomeye kuri we no ku Rwanda kuba azabasha gutanga ikiganiro imbere y'intiti ziturutse imihanda yose, yizeza Abanyarwanda ko azabahagararira neza.
Ntabwo ari ubwa mbere Miss Jolly atumiwe mu nama Mpuzamahanga, dore ko no mu 2017 yatumiwe mu nama ya UNESCO yabereye muri Gabon. Ni mu gihe kandi, dore ko ari na visi perezida wa Miss East Africa, akaba n'Umunyarwandakazi wa Mbere witabiriye amarushanwa ya Nyampinga w'Isi.
Inama ya Africa Oxford ikaba yaragiye yitabirwa n'abakomeye mu minsi yabanje barimo Nana Akufo-Addo Perezida wa Ghana, Amina Mohammed Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, n'abandi. Inama yuyu mwaka, ikazarebera hamwe ibibazo by'Afurika n'inzira zishoboka z'iterambere ry'uyu mugabane.



Miss Mutesi Jolly azitabira inama ya Oxford Africa 2024 i London
