M23 ikomeje kwigamba nyuma kuvutura FARDC i Mushaki

M23 ikomeje kwigamba nyuma kuvutura FARDC i Mushaki

 Dec 8, 2023 - 08:13

Umutwe wa M23 watangaje impamvu wambuye agace ka Mushaki ingabo za Leta, mu gihe FARDC nayo ifite igishyika cyo gusubira kurwana muri ako gace.

Kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023, nibwo inkuru yasakaye hose ko umutwe witwaje intwaro wa M23 wigaririye umugi wa Mushaki uherereye muri Teritwari ya Masisi. Aya amakuru kandi, akaba yaranemejwe n'umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Major Willy Ngoma.

Willy Ngoma atangaza ifatwa rya Mushaki, akaba yaragize ati " Intare za Sarambwe (M23) zabohoye Mushaki, umwanzi yakwiye imishwaro. Yataye intwaro nyinshi, amasasu, kandi yapfushije benshi."

Ni mu gihe kandi umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bafashe umwanzuro wo kwirukana FARDC muri Mushaki, ngo kubera ko izi ngabo zari zikomeje gukorera ihohoterwa abaturage, bahita biyemeza kubarinda.

Major Willy Ngoma aravuga ko birukanye FARDC muri Mushaki 

Mu gihe abavugizi ba M23 bakomeje kwivuga imyato kubera kwigarurira Mushaki, umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, aravuga ko abarwanyi ba M23 bacengeye muri Mushaki kandi ko ibikorwa byo kubakuramo bikomeje.

Nubwo avuga ko ibikorwa byo kubirukana muri Mushaki bikomeje, ariko kandi aravuga ko bari kubikora mu buryo bwiganjemo ubushishozi, ngo bitewe nuko muri ako gace gatuyemo n'abasivire benshi, bakaba bagomba kubikora bitonze.

Hagati aho, ingabo z'u umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EAC zari mu butumwa bw'amahoro muri DRC zikomeje kuzinga utwangushye zisubira mu bihugu byazo. Ni mu gihe kandi ingabo za SADC nazo ziri kwitegura kuza kuhasimbura iza EAC.