Lt Col Richard Karasira yafunguye imiryango y'ibikurankota muri APR FC

Lt Col Richard Karasira yafunguye imiryango y'ibikurankota muri APR FC

 Jun 25, 2023 - 02:20

Umuyobozi mushya wa APR FC yijeje abafana b'iyi kipe ko hari gukorwa buri kimwe ngo haboneke intwaro zizafasha iyi kipe mu mikino nyafurika, yaba iziva imbere mu gihugu n'iziva hanze y'igihugu.

Nyuma y'umunsi umwe gusa Lt Col Richard Karasira agizwe Chairman wa APR FC, yitabiriye inteko rusange ya FERWAFA yabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, aza no kugirana ikiganiro n'itangazamakuru.

Lt Col Karasira yijeje abakunzi ba APR FC ikipe ifite igitinyiro ndetse ihangamura ibigugu mu mikino nyafurika nk'uko yajyaga inikora mu myaka yo hambere.

Uyu muyobozi mushya wa APR FC yatangiye abazwa uko yakiriye kugirwa Chairman w'ikipe ya APR FC.

Lt Col Karasira ati:"Ni ibintu bishimishije, ikipe iri ku rwego nk’uru ifite amateka akomeye cyane muri iki gihugu cyacu, kugirirwa icyizere bakaba baguha iriya mirimo ni ibintu bishimishije. 

"Birashimishije. Mboneraho gushimira ubuyobozi bwacu bukuru bwa Gisikare kuba bwaduhaye ziriya nshingano, turabizeza ko tuzakora ibishoboka byose turebe y’uko twakuzuza inshingano aho APR yifuza kuba yagera kure cyane hashoboka.

Lt Col Richard Karasira yahise abazwa ikibazo kibazwa n'abafana ba APR FC cyane ndetse n'abakunzi ba ruhago nyarwanda muri rusange, niba koko noneho APR FC yarahinduye gahunda ikaba igiye kugaruka ku gukoresha n'abakinnyi b'abanyamahanga.

Ati:"Twabizeza ko tubirimo neza, umuntu wese twumva ko tuzifashisha kuba twagera kure mu mikino Nyafurika, intwaro zose tuzabona zo gukoresha hano mu gihugu no hanze, tubirimo neza kandi turizeza ko bizagenda neza.

"Turabizeza ko bidatinze tuzabagezaho abantu bose twumva ko tuzifashisha muri iyo gahunda. Muri urwo rugendo dushaka kujyamo. Ni ibintu turimo ariko bigeze ku ntera nziza haba ku bakinnyi, haba no ku batoza. Mu minsi ya vuba tuzabagezaho icyo twashoboye kugeraho.

"Turumva twakora ibishoboka byose, u Rwanda rwacu uburyo rusanzwe ruzwi muri Afurika, ruzwi mu mahanga, ndetse no mu mupira w’amaguru tukaba twagera kure hashoboka, tukaba igihugu cyubashywe cyane mu rwego rw’umupira."

Lt Col Richard Karasira yijeje abakunzi ba APR FC ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga

Lt Col Richard kandi yabajijwe niba yakwizeza abakunzi ba APR FC niba igiye kugaruka guhangana ku ruhando mpuzamahanga, dore ko hari amakipe yajyaga itsinda ariko ubu akaba yarayisize.

Ati:"Ndumva nabibizeza cyane kuko ni ubuyobozi bwacu bwifuza kuba twagera kure, cyane cyane ko twigeze kuhagera. Tuzi icyo bisaba, tuzi ingufu bisaba, dufite iryo nararibonye, ubuyobozi bwacu bufite izo mbaraga n’ubumenyi bikenewe muri iyo gahunda."

"Tuzategura ikipe bishoboka ku buryo twongera kuba ikipe yubashywe nk’uko twari dusanzwe twubashywe. Twagiraga impungenge ku Barabu, abandi Banyafurika twarahanganaga. Ni yo ntego twihaye, kuba twagera kure hashoboka cyane."

Byari bigoye cyane ko Lt Col Richard atandukana n'itangazamakuru atabajijwe ku bijyanye n'amatora ya FERWAFA bari bavuyemo.

Ati:"Ndifuriza ishya n’ihirwe Komite nshya yagiyeho ya Munyantwali. Ni umuntu twabanye mu Ntara y’Iburengerazuba nka Guverineri wacu, yashyigikiraga cyane amakipe yo muri biriya bice. Mfite icyizere ko azatugeza kure, twese tumugiye mu mugongo tukamufasha. 

"Tudakomeje amakipe yacu ntacyo bazakora, rimwe [FERWAFA] turayirenganya ku bintu twakabaye dukora ubwacu nk’amakipe ngo tugire irushanwa rikomeye.

"Ndasaba n’andi makipe kumushyigikira, ariko nka APR FC, uburyo bwo kumushyigikira ni ukubaka ikipe yacu igahatana kurushaho ku rwego rw’umugabane tukaba twagera kure hashoboka."

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma irushije Kiyovu Sports ibitego, APR FC niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

Nyuma y'imyaka irenga icumi iyi kipe ihisemo politiki yo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, muri uyu mwaka nibwo bwa mbere igiye kongera gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga binitezwe ko bizayifasha kugera kure muri iyo mikino nyafurika.

Lt Col Richard Karasira yagizwe umuyobozi mushya wa APR FC asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganga wahinduriwe inshingano akagirwa umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda.

Lt Col Richard azungirizwa na Uwayezu François Regis wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA hagati ya 2018 na 2021.

Uwayezu François Regis niwe Vice-Chaiman muri APR FC