Tariki ya 12 Mata 1994, ni imwe mu matariki ashaririye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko iyi tariki abari bahungiye muri Paruwasi ya Musha bishwe bose.
Mu gihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe, yahitanye abarenga miliyoni y'Abatutsi. Buri tariki muri iyi minsi 100, yagiye ibamo ubwicanyi bukabije. Mbere y'uko tureba ibyaranze itariki ya 12 Mata, dore ibyaranze itariki ya 11 Mata 1994.
Ibyabaye tariki ya 12 Mata 1994:
- Kuri iyi tariki Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare ndetse no mu mugi wa Kigali.
- Abatutsi biciwe mu kigo Iwacu ku Kabusunzu ahari ku biro bya Komini Butamwa.
- Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo barishwe barashira.
-Abatutsi bari bahungiye Rwinkwavu no kuri Kiliziya ya Kabarondo bose barishwe.
- Abatutsi bo ku Muyumbu cyane cyane abari bahungiye kwa RUTABUBURA barishwe bose.
- Muri Komini Bicumbi, Interahamwe zahiciye Abatutsi barenga 350.
- Abatutsi barenga ibihumbi 6000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya MUSHA bishwe n'Interahamwe bafashijwe n'ingabo za Leta.
-Hishwe Abatutsi muri Gihundwe (Shangasha, Bisanganira) muri Perefegitura ya Cyangugu.
"TWIBUKE TWIYUBAKA "
