Kwibuka29:Arsenal yifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Kwibuka29:Arsenal yifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

 Apr 7, 2023 - 08:18

Ikipe ya Arsenal iri mu zikunzwe mu Bwongereza ndetse no ku isi yose yifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Tariki 07 Mata buri mwaka abanyarwanda batangira iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu 2023 abanyarwanda bakaba bari kwibuka ku nshuro ya 29 kuko hashize imyaka 29 ibaye.

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nayo yagaragaje ko yifatanyije n'abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, isaba abafana bayo guhaguruka bakarwanya urwango n’amacakubiri.

Ni ubutumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo u Rwanda rwatangiraga icyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 , Genocide yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni y’abatutsi.

Ubu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe zirimo Twitter na Instagram, bukaba bwagaragayemo abakinnyi b'iyi kipe nka Fabio Vieira , Jorginho na Emire Smith Rowe.

Aba basore bagize bati:"Kwibuka, buri mwaka twifatanya n’u Rwanda twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Guha agaciro no kuzirikana ubuzima bwa million bwatikiye, guha icyubahiro no gutera umurava abarokotse.  Nyuma y’imyaka 29 u Rwanda rwongeye kubaho, rutera imbere, ndetse rukwirakwiza ubumuntu. Kwibuka, ubumwe, kongera kubaho ."

Munsi y'ubu butumwa buri mu mashusho, Arsenal yanditse iti:"Turasaba abafana ba Arsenal bose guhaguruka tukarwanya icyaricyo cyose cy’ijyanye n’urwango n’amacakubiri"

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023 nibwo mu Rwanda hatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kikaba kizasozwa tariki 13 Mata 2023. Nyuma y'iki cyumweru kandi ibikorwa bijyanye no kuzirikana abazize Jonside yakorewe abatutsi bizakomeza kugeza ku munsi ijana.

View this post on Instagram

A post shared by Arsenal (@arsenal)