Kuki stade ya Kigali yitiriwe Pele?

Kuki stade ya Kigali yitiriwe Pele?

 Mar 14, 2023 - 08:35

Stade ya Kigali imaze iminsi ivugururwa mu kwitegura inama ya FIFA ya 73 byamaze kwemezwa ko igiye guhindurirwa izina ikitirirwa ikirangirire Pele, umunya-Brazil uherutse kwitaba Imana.

Ku Cyumweru tariki 12 werurwe 2023 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo imaze iminsi ivugururwa, yamaze guhindurirwa izina ikaba igiye kujya yitwa Pele Kigali Stadium.

Ibi byakozwe nyuma y'ubusabe bw'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umupira w'amaguru(FIFA), nyuma y'uko muri Mutarama 2023 Perezida wa FIFA Gianni Infantino yasabye ko buri gihugu cyagira stade yitiriwe Pele mu rwego rwo kuzirikana uyu munyabigwi muri ruhago uherutse kwitaba Imana.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize mu bikorwa ubu busabe bwa FIFA n'ubwo atari cyo cyonyine kuko hari ibindi bihugu ku migabane itandukanye byamaze guhitamo stade zizitirirwa Pele.

Bimwe mu bihugu bya mbere byabikoze birimo Colombia iherereye muri America y'amajyepfo, Cape Verde ku mugabane wa Africa, Guinea Bissau, ndetse byitezwe ko n'ibindi bihugu bizashyira mu bikorwa ubu busabe.

Tariki 29 Ukuboza 2022 nibwo inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Edison Arantes do Naacimento wamenyekanye nka Pele yasakaye isi yose, nyuma y'igihe kitari gito arwaye ibibyimba mu nda.

Uyu mugabo yakoze amateka akomeye cyane mu isi ya ruhago dore ko abamurebye bavuga ko nta buhanga buriho muri ruhago Pele atakoze mu gihe yari agikina. Uyu mugabo kandi yisangije agahigo gakomeye ko kuba ariwe mukinnyi wabashije gutwara ibikombe bitatu by'isi.

Ni muri urwo rwego FIFA yasabye ibihugu kugira stade byibuze imwe yitiriwe Pele kugira ngo azakomeze kuzirikanwa nk'uwakoze amateka akomeye cyane muri uyu mukino wihebewe na benshi ku isi.