Ku myaka 100, Walter Orthmann ukomoka i Brusque, muri Brazil, yaciye agahigo muri Guinness World Record ko gukora muri sosiyete imwe igihe kirekire, nyuma yo kumara imyaka 84 n'iminsi icyenda.
Yatangiye ari umukozi wungirije ushinzwe w’ubwikorezi ku myaka 15 muri Industrias Renaux SA ubu yitwa RenauxView, muri Mutarama 1938, aza kuzamurwa mu ntera aba umuyobozi ushinzwe kugurisha.
Muri make, uyu musaza ubuzima bwe bwose yabukoze muri icyo kigo gukora imyenda n'ibindi bikoresho bitandukanye.
