Kagere Meddie yatangarije FERWAFA igikenewe ngo Amavubi ajye mu gikombe cy'Africa

Kagere Meddie yatangarije FERWAFA igikenewe ngo Amavubi ajye mu gikombe cy'Africa

 Mar 26, 2023 - 05:00

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi mu mwiherero aho bari kwitegura umukino wo kwishyura bazakiramo Bénin, nabo bamutangariza igikenewe ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 nibwo perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amagu mu Rwanda Nizeyimana Olivier yasuye abakinnyi b'Amavubi mu mwiherero aho bakomeje kwitegura umukino bazakinamo na Bénin ku wa Gatatu.

Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Kagere Meddie, mu izina rya bagenzi be ahagarariye, yasabye Perezida wa FERWAFA, kongererwa agahimbazamusyi kuko biri mu byatuma abakinnyi bakina bishimye.

Kagere yagize ati:"Uko bimeze Perezida, twebwe nk’abakinnyi dufite amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika. Ariko akantu ko gutuma abakinnyi bishima karakenewe cyane."

Ntabwo Nizeyimana Olivier yasuye abakinnyi wenyine kuko yari kumer n'umunyamabanga wa FERWAFA ariwe Muhire Henry, Minisitiri wa Siporo ariwe Munyangaju Aurore Mimosa n'umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ua siporo ariwe Niyonkuru Zephanie.

Abayobozi basuye ikipe y'igihugu Amavubi bayitera ingabo mu bitugu(Image:Igihe)

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa we yibukije abakinnyi ko bashyigikiwe ndetse ababwira ko gusubira mu gikombe cy'Africa bishoboka.

Yagize ati:"Nubwo tuzakina nta bafana bahari, ntibizababuze intego mwiyemeje kuko mugomba kumva ko abantu bose bahari, bari hafi yanyu kandi babashyigikiye.

"Gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka hafi 20, birashoboka kandi mukwiye kumva ko mugomba guhesha ishema Abanyarwanda. By’umwihariko murabikorera abari inyuma yanyu babareberaho ndetse namwe ubwanyu. Bénin yo tugomba kuyumvisha."

Aba basore bakomeje kwitegura umukino bazahuramo n'ibitarangwe bya Bénin nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Cotonue ku wa Kabiri ushize, ikaba aro imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Africa kizabera muri Côte d'Ivoire mu 2024.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, ariko nta bafana bazaba bari muri iyi stade nk'amabwiriza yatanzwe na CAF kubera ko nta ntebe bakwicaraho zirimo.

Itsinda L ibi bihugu byombi biherereyemo riyobowe na Senegal ifite amanota 9, Mozambique ifite amanota 4 ikaba iya kabiri, u Rwanda rufite amanota 2 ruri ku mwanya wa gatatu, naho Bénin iri ku mwanya wa kane n'inota rimwe.

Kugira ngo imibare y'u Rwanda itangire gusomeka rurote kujya mu gikombe cy'Africa, birasaba ko byibuze Amavubi yatsinda umukino wa Bénin n'uwa Mozambique akagira amanota umunani.

Abasore b'Amavubi biteguye gukotana(Net-photo)