Joeboy yagobotse abanyeshuri bo muri Kaminuza

Joeboy yagobotse abanyeshuri bo muri Kaminuza

 Oct 28, 2023 - 15:04

Umuhanzi Joeboy yishyuriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Lagos amafaranga y'ishuri nyuma y'imyigaragambyo bamazemo iminsi.

Umuhanzi wo muri Nigeria Joeboy yahisemo kwishyurira abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Lagos "The University of Lagos, izwi nka UNILAG" amafaranga y'ishuri nyuma yuko abayobozi b'iyi Kaminuza bahisemo kuzamura amafaranga y'ishuri umunyeshuri yishyuraga, ibyatumye benshi muri bo birara mu mihanda ya Lagos bamagana i zamuka ry'amafaranga y'ishuri rikabije.

Mu Cyumweru cyashize, nibwo kaminuza ya UNILAG yahisemo kuzamura amafaranga y'ishuri ava ku manayira N120,000 angana n'ibihumbi 186,179.54 mu manyarwanda, agera ku manayira 170,000; angana n'ibihumbi 263,754.35 Rwf.

Joeboy yishyuriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Lagos amafaranga y'ishuri 

Kubera amafaranga angana gutya bongeyeho, byatumye abanyeshuri bakora imyigaragambyo, ariko ubuyobozi bw'ishuri bwanga kuyagabanya, icyakora bakuraho 10%. Kubwi iyo mpamvu, byatumye Joeboy afata icyemeza cyo kwishyurira amafaranga bamwe mu banyeshuri.

Kuri Joeboy, akaba atiyumvisha ukuntu yize muri iyi Kaminuza bishyura ibihumbi 20, bikaba byaragezo mu 100. Ati " Muri UNILAG nigayo twishyuraga ibihumbi 20 kandi nabwo abantu bayabonaga mu ngorane zikomeye. Ntabwo niyumvisha ukuntu kuri ubu abanyeshuri bishyura arenze ibihumbi 100."

Ntiyumva ukuntu yishyuraga ibihumbi 20 muri Kaminuza none ubu bakaba bishyura arenze ibihumbi 100 

Yunzemo ati " Munyoherereze ubutumwa bugufi mfashe bamwe muri mwe mbishyurire amafaranga y'ishuri, ndabafasha uko nshoboye." Joeboy akaba  yarasoje muri Kaminuza ya UNILAG mu 2020.

Joeboy akaba atari inshuro ya mbere yaba afashije Aba-Nigeria, dore ko no mu minsi ishize ubwo ibura ry'ibikomoka kuri peterori byari byabaye ingume yahise ashyira imodoka mu muhanda zigatwara abantu ku buntu.