Hariho impungenge nyinshi ku byamamare n’abafana ba Jamie Foxx ku byerekeye ubuzima bwe mu mezi ashize, cyane cyane ko nta n’amakuru menshi yerekeye ubuzima bwe yatangwaga.
Jamie Foxx yagize icyo atangariza abakunzi
Uyu mukinnyi wa firime w'Umunyamerika arimo gukira kandi ameze neza, kandi yavuze bwa mbere ku bibazo by'uburwayi bwe,
Hari ibihuha byinshi byavugaga ko uburwayi bwe bawtewe n’ingaruka z'urukingo rwa Covid-19, nkuko byagenze ku bandi bantu benshi b’ibyamamare, nubwo atasobanuye neza ibyamubayeho, nyamara n’ubwo atigeze asobanura neza ibyamubayeho, no kongera kugaragara mu ruhame byahaye abafana be ikizere cy’uko arimo gukira neza.
Abinyujije mu mashusho yashyize kuri Instagram, yagize ati: "Nanyuze mu bintu natekerezaga ko ntazigera na rimwe, nyuramo. Ndabizi ko abantu benshi bari bategereje cyangwa bashaka kumva amakuru, ariko mbabwije ukuri, sinifuzaga ko mwambona meze kiriya.
Foxx yashimiye mushiki we Deondra Dixon n'umukobwa we Forinne Foxx ku ruhare bagize mu gutuma yoroherwa.
Jamie Foxx yavuze ko yari arembye ku buryo bukomeye
Foxx yagize ati: "Kuri bo, ku Mana, ku bantu benshi bamvuye, mbashije gusiga aya mashusho. Sinakumvisha uko bimera iyo umuryango wawe ukubaye hafi. Ntabwo bigeze bansiga, barandinze, rero ndabizeza ko ngiye kumera neza kandi nkagaruka mu kazi. Ndashaka kubabwira ko nkunda abantu bose, kandi ko nishimiye urukundo rwose mwanyeretse.”