Israel na Ukraine mu cyikangano gikomeye

Israel na Ukraine mu cyikangano gikomeye

 Oct 27, 2023 - 16:34

Mu ntambara ikomeje mu Burayi, Ukraine yatakaje umufatanyabikorwa mu ntambara bahanganyemo n'u Burusiya, mu gihe mu burasirazuba bwo hagati Israel nayo ikomeje gushya ubwoba bwo kugaba igitero cyo ku butaka muri Gaza.

Intambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u burengerazuba bw'isi igeze ku munsi wa 611, aho Igihugu cya Slovakia binyuze muri Minisitiri w'Intebe mushya Robert Fico, yatangaje ko bagiye guhagarika inkunga ya gisirikare bahaga Ukraine, gusa ngo bazakomeza kohereza ubundi bufasha.

Mu minsi yashize, nibwo Poronye yari yavuze ko nayo ihagaritse inkunga yahaga Ukraine, gusa iza kwisubiraho. Ni mu gihe ku mirongo y'imbere ku rugamba, muri Donbass mu mugi wa Adviika urugamba ari injyanamuntu, aho u Burusiya buri gusenya buri kimwe buhura na cyo.

Ari nako Minisiteri y'ingabo muri Amerika ivuga ko umusirikare w'u Burusiya usubira inyuma muri kano gace ka Adviika ahita araswa. Icyakora aya makuru avugwa na USA gusa.

Israel yahiye ubwoba 

Mu burasirazuba bwo hagati naho ibintu bikomeje gukomera hagati ya Israel na Hamas, aho igisirikare cya Israel ADF gikomeje kurasa ibisasu bikomeye by'indege mu Ntara ya Gaza, gusa bakaba baragize icyikango cyo kwinjizayo ingabo, ahubwo bakaba baragose iyi Ntara gusa.

Ikinyamakuru CCN cy'Abanyamerika, cyahishuye ko ibihugu bishyigikiye Israel byayiburiye ko niramuka yohereje abasirikare muri Gaza bizaba ari umurongo utukura barenze.

Biravugwa ko impamvu ari uko iyo ntambara yagwamo abasivire benshi biturutse ku kuba abarwanyi ba Hamas barivanze n'abaturage. Ni yo mpamvu magingo aya Israel ikigengesera ku kohereza ingabo muri Gaza.

Andi makuru kuri iyi ntambara, ni uko Israel ikomeje guhangana na UN, aho iki gihugu cyanze ko UN ijyana imfashanyo mu Majyaruguru ya Gaza aho Israel yasabye abaturage kwimuka.

Ni mu gihe abayobozi ba Hamas bakoreye urugendo mu Burusiya, bavuze ko bazarekura abaturage bafashe ari uko Israel ihagaritse ibitero byayo. USA nayo kandi, ikaba yakoze igitero ku kibuga cy'indege muri Syria aho ivuga ko hari abarwanyi ba Islamic Jihad.