Israel itangiye kwinginga Hamas

Israel itangiye kwinginga Hamas

 Dec 22, 2023 - 17:03

Umutwe wa Hamas ukomeje kubana ibamba ingabo za Israel ADF mu ntambara bahanganyemo, ari na ko uyu mutwe wateye utwatsi ubusabe bwa Israel bwo kongera kurekura imfungwa.

Intambara ishyamiranyije umutwe wa Hamas n'ingabo za Israel irakomeje, aho guhera ku wa 07 Ukwakira 2023 Hamas yagaba ibitero karahabutaka muri Israel abantu barenga 12,000 bakicwa, Israel nayo yahise itangiza ibitero byo kwihorera ku kiguzi cyo hejuru.

Magingo aya, Israel ikomeje kurwana na Hamas mu Ntara ya Gaza, aho intambara iri kubera munsi y'ubutaka mu myobo ya Hamsa, aho uyu mutwe uhafite ibirindiro bikaze. ADF ikora uko ishoboye ngo isenye iyo myobo, ariko Hamas yabaye ibamba kuko ADF ntacyo irageraho. 

Abarwanyi ba Hamas bakomeje kubana ibamba ingabo za Israel mu ntambara 

Ubwo Hamas yateraga Israel, ikaba yarafashe bugwate abasirikare n'abasivire barenga 230. Mu minsi yashize habayeho ibiganiro byo kurekura imfungwa; harekurwa bake, ariko kugera magingo aya, Hamas yatangaje ko itazongera kurekura izindi mfungwa mu gihe Israel itarahagarika intambara.

Hamas ikaba yanze kurekura imfungwa, nyuma yuko Israel yari yasabye Hamas kongera kurekura abandi bafashwe, ariko uyu mutwe ubatera utwatsi. Kuri ubu agahenge ko guhagarika intambara nako karahagaze, imirwano iri kuba mu bice bitandukanye.

Benshi bakomeje kwicwa muri Gaza

Israel itangiye gusaba Hamas kurekura imfungwa harimo no kubinginga, nyuma yuko iki gihugu cyari cyatangaje ko kizaruka ari uko gisenye burundu uyu mutwe, ariko bikomeje kubagora mu buryo bugaragara. 

Ni mu gihe ubwo habagaho ubwumvikane bwo guharika intambara mu minsi yashize, Hamas yabyinnye intsinzi ivuga ko Israel yabashojeho intambara, none ikaba iri kwemera imishyikirano. 

Kuri ubu haribazwa niba Israel irahagarika intambara kugira ngo Hamas irekure imfungwa, cyangwa irareka imfungwa igakomeza imirwano.

Hagati aho, ibihugu by'inshuti za Israel, nabyo bikomeje kotsa igitutu iki gihugu basabako cyarekera kurasa kuba sivire muri Gaza kuko barikwicwa cyane aho abarenga 20,000 bishwe, nkuko Minisiteri y'ubuzima muri Palestine ibitangaza. 

Imirwano muri Gaza irakomeje hagati ya Israel na Hamas