Intambara yasubitse igitaramo cya Burno Mars muri Israel

Intambara yasubitse igitaramo cya Burno Mars muri Israel

 Oct 8, 2023 - 00:52

Igitaramo cy'umuhanzi Burno Mars cyagombaga kubera mu gihugu cya Israel, cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera ibibazo by'intambara biri muri iki gihugu.

Igitaramo cy'umuhanzi Burno Mars cyari giteganyijwe kubera mu gihugu cya Israel uyu munsi cyasubitswe ku munota wa nyuma, nyuma yuko Minisitiri w'itebe w'iki gihugu, Benjamin Netanyahu, atangaje ko kiri mu ntambara yeruye.

Igitaramo cya Burno Mars cyasubitswe ku munota wa nyuma

Mu gitondo cy'uyu munsi, ni bwo abari bashinzwe gutegura iki gitaramo, bagiye kuri Instagram bamenyesha abakunzi b'uyu muhanzi ko igitaramo kitakibaye.

Live Nation kuri Instagram yabo banditseho bati:"Bakundwa bakiriya bacu, igitaramo cya Burno Mars cyari giteganyijwe muri iri joro cyasubitswe."

Intambara irimo kuvuza ubuhuha muri Israel

Live Nation kandi, yatangaje ko abari baguze amatike, baza guhita bayasubizwa, binyuze mu buryo bayaguzemo.

Burno Mars w'imyaka 37, byari biteganyijwe ko agomba gutaramira ahitwa Yarkon Park, mu mujyi wa Tel Aviv.

Ntibiramenyekana niba Burno Mars yabashije guhita ava muri Israel

Icyakora, ntibiramenyekana niba uyu muhanzi yabashije kuva muri Israel, kuko we ataranatangaza aya makuru yisubikwa ry'igitaramo cye.

Kuri uyu munsi, umutwe wa Hamas, wagabye igitero muri Gaza, igitero cyahitanye abagera kuri 40.