Indirimbo ya Usher Raymond yaciye ibintu

Indirimbo ya Usher Raymond yaciye ibintu

 Oct 15, 2023 - 18:04

Umuhanzi Usher Raymond indirimbo yise "Good Good" ikomeje kunyeganyeza imbuga zicuruza umuziki mu isi.

Umuririmbyi w'Umunyamerika Usher Raymond IV akomeje kugarukwaho hirya no ku isi nyuma yo gusohora y'indirimbo yise "Good Good" yafatanyije na 21 Savage ndetse na Summer Walker ikaba ikomeje guca ibintu ku mbuga zitandukanye. 

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 04 Kanama 2023, ikaba yicaye ku mwanya wa 28 kuri Billboard Hot 100 aho yahageze ivuye ku mwanya wa 36 yari imazeho iminsi.

Usher akaba yaherukaga mu myanya y'imbere kuri uru rubuga muri Werurwe 2015 mu ndirimbo yari yise "I don't Mindi" aho icyo gihe yaje ku mwanya wa 11.

Umuhanzi Usher n'indirimbo ye Good Good bari guca ibintu

Ni mu gihe kandi iyi ndirimbo iri no ku mwanya wa mbere mu ndirimbo za R&B/Hip-Hop zikunzwe cyane kuri 'Airplay chart' aho imaze ibyumweru bibiri.  Ari nako kandi yinjiye mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri "Adult R&B Airplay chart" aho iri ku mwanya wa 9.

Ni nako kandi muri  Nzeri iyi ndirimbo "Good Good"  yari ku mwanya wa mbere kuri  "Urban Radio" ibyatumye iba indirimbo ya mbere ya solo yari ije kuri uyu mwanya mu myaka irindwi yari ishize.

Twabibutsa ko iyi ndirimbo izasohoka kuri alubumu yuyu muhanzi yise  "Coming Home", aho izajya hanze ku wa 11 Gashyantare 2024, ari nawo munsi uyu mugabo aza yaririmbye mu birori bya "Super Bowl LVIII Halftime Show." 

Indirimbo Good Good ya Usher Raymond IV