Mu kinyejana cya 21, umubare w'abantu baryama bagasinzira waragabanyutse cyane bitewe n'impamvu zitandukanye. Bamwe ntibasinzira uko bikwiye bitewe n'akazi bakora, ariko nyamara hari abandi biganjemo urubyiruko barara ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se muri filime bigatuma badasinzira.
Abahanga mu buzima bagaragaza ko uko byagenda ko uba ugomba kuryama ugasinzira nibura amasaha umunani mu ijoro. Kuryama ntabwo ari ukugira ngo wumve uruhutse gusa, kuko bifite umumaro ukomeye kurusha uwo.
Kuryama ugasinzira, bituma umubiri wongera kwisubiza imbaraga, ndetse ubwonko bugasubira ku murongo. Iyo uryamye ugasinzira, ubwonko butangira gukora akazi gakomeye busana ibice by'umubiri biba byangiritse kumanywa wenda nk'aho wakomeretse, ndetse ni nabwo uturwara tudakanganye twikiza.
Dore impamvu uko byagenda kose ugomba kuryama ugasinzira:
1. Kuryama ugasinzira, bituma utekereza neza, ukiga byihuse, ndetse ukagira ubushobozi bukomeye bwo kugumisha ibitekerezo byawe ku kintu kimwe udafite akajagari mu mutwe.
2. Kuryama ugasinzira, bikurinda guhorana umaniro w'akarande, no kunanirwa mu bitekerezo (stress). Kubura ibitotsi bishobora kwangiza imyifatire yawe, bikagutera kurakara ndetse no guhangayika cyane.
3. Kugira ibitotsi byiza mu ijoro, bituma ubwonko bwakira amakuru mashya uba wiriwe wakira ku masaha y'amanywa.
4. Gusinzira ni byiza ku buzima bwa muntu, kuko iyo usinziriye, byongera ubudahangarwa bw'umubiri, biringaniza imisemburo yo mu mubiri kandi gusinzira bituma umubiri ugenzura neza ibiro uba ufite.
