Ihohoterwa nakorewe nkiri muto rituma ntabasha gusabana n'abantu-Kizz Daniel

Ihohoterwa nakorewe nkiri muto rituma ntabasha gusabana n'abantu-Kizz Daniel

 Sep 22, 2023 - 21:25

Umuhanzi Kizz Daniel yatangaje ko umubyibuho ukabije yari afite akiri muto watumye ahohoterwa n'abandi bana banganaga ibyatumye kugera magingo aya atabasha gusabana n'abantu kuko kugira ngo abibashe bimusaba kubanza kunywa inzoga nyinshi.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Oluwatobiloba Daniel Anidugbe uzwi nka Kizz Daniel yatangaje ko agorwa cyane no gusabana n'abantu biturutse ku kuba akiri muto yarahohoterwaga n'abandi bana bamuziza umubyibuho ukabije yari afite ibyatumye yigunga aba wenyine.

Ibi umuririmbyi wa "Buga" akaba yabitangarije umunyamakuru Adesope Olajide mu kiganiro Afrobeats Podcast. Kizz Daniel akaba yavuze ko yakuze afite umubyibuho ukabije cyane ibyatumaga abandi bana bamuseka cyane bakamuhimba n'amazina bikamutera ipfunwe rikabije.

Kizz Daniel aravuga ko ihohoterwa yakorewe akiri muto rituma atabasha gusabana n'abantu

Ati " Ubwo nari nkiri muto, nubatse isi yange mu bitekerezo, kubera ko nari munini cyane kandi abantu bakaza kundeba kubera ubwo bunini. Ntabwo najyaga nsohoka mu nzu kubera abana twari duturanye babonaga meze nk'umuntu usekeje. Bakundaga kumpamagara "Orobo" bivuze umuntu ubyibushye. Ibyo byatumye mpezwa nguma mu nzu buri gihe."

Akaba yakomeje avuga ko icyo gihe cyose yamaze mu nzu, yubatse isi ya wenyine mu bitekerezo bye yumva imubereye. Icyakora, mu gihe ibiro bye byari bitangiraga gusubira hasi bikajya ku murongo, yongeye kwigira umuntu mushya ariko ngo birangira yaratakaje uburyo bwose bwo gusabana n'abantu.

Kuri ubu, akaba avuga ko atazi uburyo yavugana n'abantu kandi ngo kwisanzura biramugora cyane, kuburyo rimwe narimwe bimusaba kubanza kunywa inzoga nyinshi kugira ngo arebe uko yasabana n'abantu kuko ngo igihe yamaze aba wenyine mu nzu byatumye atamenya uko yavugana n'abantu.

Kizz Daniel bimusaba kunywa inzoga kugira ngo abashe gusabana n'abantu