Igitaramo cya Travis Scott cyagombaga kubera mu Misiri  cyatewe uw'inyuma

Igitaramo cya Travis Scott cyagombaga kubera mu Misiri cyatewe uw'inyuma

 Jul 19, 2023 - 07:43

Byari biteganijwe ko umuraperi, Travis Scott wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agomba kuririmbira mu Misiri mu mpera z'uku kwezi, ariko hari amakuru avuga ko iki gitaramo cyahagaritswe.

Kmunsi w'ejo ku wa Kabiri, ihuriro ry’abahanzi b’Abanyamisiri ryahagaritse igitaramo cy’umuraperi w’Umunyamerika Travis Scott, cyari giteganijwe tariki 28 z’uku  kuri piramide za Giza, bavuga ko byaba ari ugusuzugura umuco gakondo w’Abanyamisiri.”

Igitaramo cya Travis Scott muri Egypt, cyahagaritswe 

Akenshi, abahanzi mpuzamahanga bategura ibitaramo binini munsi ya piramide i Cairo. Urugero, nk’itsinda rya hip-hop muri Amerika Black Eyed Peas, ryabikoze mu Kwakira 2021.

Ihuriro ry’abahanzi, ni gake cyane rirwanya ibintu nk'ibi, ariko rimaze imyaka myinshi mu rugendo rwo kurwanya imiziki iteye imbere mu mijyi yo mu Misiri, aho imiziki banga urunuka iyobowe na rap.

Ejo ku wa Kabiri, ihuriro ry’abahanzi, rifite uburenganzira bwo kugenzura igitaramo icyo ari cyo cyose cyangwa gutangaza umuziki mu bihugu bituwe cyane n’ibihugu by’abarabu,  mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ryasobanuye ko ryemera igitaramo icyo ari cyo cyose, mu gihe kidahungabanya imigenzo n'imigirire.

Iyi nyandiko ikomeza igira iti: "Nyuma yo gusuzuma ibitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’aho umuhanzi ahagaze, ihuriro ryabonye amashusho kandi n'amakuru yerekeye imihango idasanzwe akora binyuranyije n'imigenzo yacu".

Hari andi makuru mashya avuga ko iki gitaramo gikomeje

Iri tanagazo ariko, ntabwo risobanura iyi migenzo yitirirwa Travis Scott, Umunyamerika umwe mu bakomeye muri hip-hop, ubu uri mu bitaramo bizenguruka isi.

Icyakora hari amakuru aturuka mu kinyamakuru Billboard, avuga ko aya makuru ari ibihuha byambaye ubusa, ndetse ko nta gisibya, iki gitaramo kigamije kwamamaza umuzingo wa kane wa Travis Scott uri mu nzira, kigomba kuba.