Harry Styles yongeye kwerekana urukundo rudasanzwe mu gitaramo

Harry Styles yongeye kwerekana urukundo rudasanzwe mu gitaramo

 Jun 11, 2023 - 11:39

Umuhanzi Harry Styles yongeye kwereka isi uburyo akunda abafana be.

Harry Styles yahagaritse gato igitaramo cye ahitwa Slane Castle muri Irilande kugira ngo arebe umufana bigaragara ko yaguye.

Mu mashusho ya Dublin Live, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “As It was” yagaragaye yerekana ibimenyetso ku bari bateraniye aho maze yegera umugore wasaga nkaho yaguye.

Harry yahagaritse igitaramo abanza kwita ku mufana we

Harry aganira n'imbaga y'abantu 80.000, yabasabye ati: “Mumuhe umwanya n'amazi. Abandi bose mumeze neza”

Yakomeje abwira uyu mufana w’umugore, yongeraho ati: ‘Ese umeze neza? Waguye, ese haranyereye?”

Akimara gusubukura igitaramo, Harry, bivugwa ko azatarama muri Super Bowl mu 2024, yagize icyo  abwira abafana be.

Yatwenze ati: 'Ndabashimira inkunga yose mu myaka yashize usibye ubwo nari i Tallaght. Ese hari umuntu uri hano muri iri joro uturuka Tallaght? Ndakubabariye Tallaght, ndakubabariye.”

Ntabwo aribwo bwa mbere Harry ahagaritse kimwe mu bitaramo bye kugira ngo yite ku bafana be.

Umwaka ushize, yahagaritse indirimbo ye nyuma yo kubona umufana uri mu kaga mu gitaramo mbaturamugabo i Brixton, London, mu Bwongereza.

Ubwo yaririmbaga indirimbo ye yamenyekanye cyane mu 2027, Sign Of The Times, Harry yarahagaze abaza niba abari bateraniye aho bameze neza mbere yo guhamagarira abafana gutandukana, no gutanga inzira hasi, kugira ngo ubufasha bushobore kubageraho.

Avugana n'imbaga isigaye, yarababajije ati: “Abandi bose mumeze neza?”

Harry Styles akomeje kwereka urukundo rudasanzwe abafana be

Uyu muhanzi wari uhangayitse yongeyeho ati: “Tugiye gukomeza niba abantu bose bumva bameze neza.”

Kuri ubu Harry ari mu bitaramo bya Love In Tour, aho ibitaramo biri imbere biteganijwe kuri Sitade ya Wembley i Londres, na Sitade Principality  i Cardiff.

Yiteguye gusoreza ibi bitaramo bye mu Butaliyani ku ya 22 Nyakanga nyuma y'amezi 22.