Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ni bwo Jose Chameleone yongeye gusesekara muri Uganda, nyuma y'igihe yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yari yaragiye kuvurirwa.
Ubwo yageraga ku kibuga k'indege, hari huzuye abantu batandukanye biganjemo itangazamakuru, abo mu muryango we, abafana be n'abandi batandukanye bose baje kumwakira.
Kuri uwo munsi Jose Chameleone yakorewe ibirori byo kumwakira mu rugo, dore ko afatwa nk'umwami w'umuziki muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Jose Chameleone yavuze ko yataunguwe no kubona nta muntu n'umwe wo mu ihuriro ry'abahanzi muri iki gihugu waje kumwakira ku kibuga k'indege cyangwa se ngo bohereze umuntu uza guhagararira abandi aho ibirori byakomereje.
Nyuma yo gutunga agatoki iri huriro, Eddy Kenzo usanzwe uriyobora yaje guca bugufi amusaba imbabazi, avuga ko habaye itumanaho ribi mu banyamuryango b'iri huriro, ariyo mpamvu nta muntu babashije kohereza ngo abahagararire.
Eddy Kenzo kandi yavuze ko kuba atarabonetse, hari ibindi bikorwa yari yitabiriye mu Majyaruguru ya Uganda.
Jose Chameleone yababajwe n'uko nta muntu wo mu ihuriro ry'abahanzi waje kumwakira
Eddy Kenzo yasabye imbabazi Jose Chameleone ku bwo kuba ataragiye kumwakira