Dore ibyo ukwiye kumenya niba uri mu bitereshaho inzara

Dore ibyo ukwiye kumenya niba uri mu bitereshaho inzara

 May 27, 2024 - 16:01

Isi ikomeje gutera imbere mu bijyanye kurimba harimo n'ibijyanye no gutunganya inzara(manicure and pedicure), gusa hari ibyo ugomba kwitondera niba ukunze gukoresha iyo mirimbo, by'umwihariko iyo kwitereshaho inzara.

Guhanga udushya mu bijyanye n’ubwiza bw’inzara bikomeje kugenda bikura, nk’igiasubizo ku bantu badahirwa no gutunga inzara karemano, ariko uyu munsi turareba ibintu tugomba kwitaho mu gihe twambara inzara.

Kumadika inzara bikorwa mu buryo butandukanye, ikintu cyingenzi ugomba kwitaho ni uburyo ukundamo ko inzara zawe zigaragara, ubifashijwemo no kumenya ibara riberanya n’uruhu rwawe rw’inzara kugira ngo birusheho gusa neza.

Urasabwa kumenya ubwoko bwa kole buzakoreshwa kukumadikaho inzara kugira ngo utagira icyo wangiza, na none mu gihe cyo kuzikuraho ujye ushyira ibiganza byawe mu mazi ashyushye ndetse ukazikuraho buhoro buhoro kugira ngo bitakugiraho ingaruka.

Byongeye kandi, hasobanuwe ko hari imiti ikoreshwa mu gukuraho inzara z’imadikano, iyo ugiye ku batunganya inzara, baba bayifite.

Nubwo kwimadikishaho inzara biharawe n’abantu benshi, ariko abahanga mu buzima bavuga ko byagira ingaruka ku babikoresha mu gihe zatereshejwe kole mbi.

Ingaruka zishobora guterwa no kwimadikishaho inzara.

Kubyimba

Hariho imiti imwe n’imwe ikoreshwa kumadika cyangwa gukuraho inzara ishobora gutera ingaruka mbi ku ruhu rwawe rugahinduka umutuku, ibyo bikaba byakuviramo kubyimbirwa mu nzara no kwandura indwara ya ‘resin’ ifitanye isano na kanseri.

Niki wakora kugirango wirinde izo ngaruka?

• Niba ukunda kwambara inzara z’imadikano, gerageza kutazambara igihe kinini, ni ukuvuga, uhe inzara karemano zawe agahenjye.

• Hitamo salo wizera ko ishobora gukoresha kukumadikaho inzara neza, hanyuma ugerageze gukoresha ibara gel hamwe n’amatara ya ‘leed’ aragira ingaruka ku nzara karemano, ndetse ureke n’ingeso yo guhindura salo buri gihe.

• Ntukambare inzara z’imadikano mu gihe kirenze ibyumweru bibiri kugira ngo wirinde kwangiza inzara karemamo zawe n’uruhu.

• Urasabwa gusa kwambara inzara z’imadikano mu birori by’ingenzi nk’ubukwe, cyangwa ibirori bindi bitandukanye bigusaba kuba ugagaragara neza bidasanzwe.

Ikitonderwa. Ntugashyire inzara z’imadikano hejuru y’inzara zawe zisanzwe niba ari ndende ku buryo zareshya n’izo bakumaditse.